Nyagatare barishimira ibikorwa remezo begerejwe
Abatuye mu karere ka Nyagatare bagaragaje ibyishimo ubwo batahaga amavuriro yuzuye ndetse n’utugari twatashwe. Aha ni mu murenge wa Gatunda ahari ivuriro rimaze iminsi micye ryuzuye rikaba ryaratangiye gufasha abatuye muri uyu murenge bamwe mu bo twahasanze bagaragaza akanyamuneza nyuma yo kuba batakigorwa no kubona serivise z’ubuvuzi bitabasabye kujya kwivuriza kure. Uyu yitwa Turamyimana Ellena…
