Umuhanzi ukunzwe mu njyana ya Afrobeat Davido, yatangaje ko yasinyishije umuhanzi Boi Chase mu nzu ye ifasha abahanzi izwi nka Davido Music Worldwide.
Davido yahamirije ikinyamakuru Billboard Nigeria ko yatumiye ababyeyi ba Boi Chase n’umwunganizi we, bagasinya amasezerano y’imikoranire.
Davido ahamya ko atari buri muhanzi wese asinyisha ko ahubwo akururwa n’umuhate umuhanzi aba ashyira mu gukora umuziki we.
Ati: “Ntabwo ari buri muhanzi ubonetse nsinyana na we amasezerano y’imikoranire, nshingira ku nzara afitiye kubaka ibigwi mu muziki we, umuhate n’ubushake kuko mba nkeneye kubona ko nta mikino ufite mu muziki mbere y’uko nshyira izina ryanjye inyuma yawe.”
Ibi binashimangirwa na Davido ubwe wanditse ku mbunga nkoranyambaga ze nyuma yo gusangiza abamukurikira ifoto ari kumwe na Boi Chase akayiherekeresha amagambo amuha ikaze.
Yanditse ati: “Uwo ni Boi Chase, Ikaze mu bikomerezwa.”
Uretse Boi Chase wasinye amasezerano y’imikoranire n’inzu itunganya imiziki ya DMW, basanzwe bafitanye imikoranire n’abandi bahanzi barimo Eruzzi, Mayorkun, Dremo, Yonda, DJ ECool, Idowest, Danagog, Deekay, B-Red, and May D n’abandi.
Davido akunda gukorana n’abahanzi bo muri Nigeria ariko babarizwa hanze y’icyo gihugu, kuko na Boi Chase abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Antlanta.
Inzu ya DMW itunganya imiziki imaze imyaka igera ku icyenda, kuko Davido yayishinze muri Mata 2016.