M23 yavuye mu biganiro byo muri Qatar nta mwanzuro uhamye ugezweho
Ku wa Kabiri, tariki ya 22 Mata 2025, itsinda ry’intumwa za M23 ryari riyobowe na Bertrand Bisiimwa ryasubiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ritishimye, nyuma y’ibiganiro bimaze ibyumweru bibiri i Doha muri Qatar, nta mwanzuro uhamye ugerwaho.
Amakuru ya Radio Okapi avuga ko ibiganiro byahagaze kubera kutumvikana ku itangazo rusange ryari rigamije gusobanura ibyo impande zombi zemeranyijeho. Leta ya RDC yashakaga ko iryo tangazo rivuga ko hateganyijwe inama izahuza Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame kugira ngo baganire ku kibazo cya M23. Gusa M23 yarabyanze, ivuga ko ibyo biganiro bitagomba kugaragaramo u Rwanda kuko bo bitabiriye ibiganiro nk’abavuga ibibazo byabo bwite, aho kuba intumwa z’u Rwanda.
Undi mwuka mubi watewe n’uko Leta ya RDC yasabaga ko imitwe yose yitwaje intwaro yashyira hasi intwaro. M23 ntiyabyemeye, ivuga ko na Leta ya RDC ubwayo ifasha indi mitwe iyirwanya. Bavuze ko bagaragaje ubushake bwo kugarura amahoro ubwo bemereraga kuva i Walikale, ariko ko batakwemera gushyira hasi intwaro ari bo bonyine.
M23 yanenze uburyo ibitekerezo byabo byari byagejejwe ku muhuza bitigeze bifatwa nk’iby’ingenzi na Leta ya RDC. Ku bw’ibi, bahisemo kuva mu biganiro, bavuga ko bazagaruka gusa igihe Leta ya RDC izaba yohereje intumwa zishobora kubumva no kwitaho ibyo bifuza kuganira.
Kugeza ubu, abari bahagarariye impande z’ubuhuza muri Qatar ntacyo baratangaza ku bijyanye n’ihagarikwa ry’ibiganiro.