kuva tariki 7-9 z’ukwezi kwa cumi na kumwe mu Rwanda hazabera inama murika bikorwa ya blockchain technology ikazabera muri conversional center.
Ni imana yateguwe n’isoko rwo kuri murandasi rizwi cyane nka Binance aho ari inama izabera mu Rwanda igahuza ibihugu byose bya Africa ndetse n’imishinga ikorera kuri blockchain.
Ni inama izibanda mu buryo butaziguye ku mafaranga yo mu buryo bw’ikoranabuhanga cyane cyane abakora mining ya cryptocurrency, ibi byahagurukije abantu benshi bakora imishinga itandukanye ishingiye kuri blockchain technology ikazitabirwa n’abayobozi b’ibyo bigo.
Ni inama kandi izatanga amahirwe kubazifuza kujyana imishinga yabo mu mahiganwa ibizwi nka hackaton abazatsinda bagaterwa inkunga.
Nubwo bidakunze kumvikana kenshi ko crypto currency ijyamo ibigo bya leta gusa muri iyi nama minisiteri y’ikoranabuhanga no guhanga udushya ikazaba ihari.
Iyi nama ntabwo yagenewe gusa ibigo cyangwa abantu bihariye buri wese ubishaka azaba yemerewe kwinjira muri iyi nama.



















