Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mata 2025, Inteko Ishinga Amategeko yagejejweho na Komisiyo y’Ubukungu ibyerekeye umusoro ku nyongeragaciro, bemeza bimwe mu bizasonerwa birimo imodoka zikoresha amashanyarazi.
Ni umushinga w’Itegeko rihindura itegeko No 049/2023 ryo ku wa 5 Nzeri 2023 rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro.
Umushinga w’itegeko ushyiraho ibintu bisonerwa imisoro birimo ibikoresho fatizo n’imashini bitumizwa mu mahanga, ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi n’ibitanga ingufu.
Ibikoresho bitanga ingufu bisonewe kugeza ku ya 30 Kamena 2028, imashini n’ibikoresho fatizo bikoreshwa mu nganda bisonewe kugeza ku wa 30 Kamena 2026 ibinyabiziga bitumizwa hanze bigendesha moteri ikoresha amashanyarazi n’ibikoresho bya sitasiyo zibyongerera umuriro bisonewe kugeza ku ya 30 Kamena 2028.
Perezida wa Komisiyo yavuze ko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Kabera Godfrey yasobanuye ko u Rwanda rwiyemeje gushyira imbaraga mu kuvugurura urwego rw’imisoro binyuze muri gahunda isesuye y’amavugurura y’imisoro aho biteganyijwe ko igipimo cy’umusoro ku musaruro mbumbe kizaba kigeze kuri 21,5% mu 2035, ukomotse ku musaruro w’imbere mu gihugu bikazafasha kwishakamo ubushobozi bwo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zikubiye muri NST2.
Perezida wa Komisiyo yakomeje agaragaza ko uyu mushinga uzanamo impinduka zuko hari ibintu na serivisi bikuwe ku rutonde rw’ibintu bisonewe umusoro ku nyongeragaciro birimo ubwikorezi bw’ibicuruzwa mu nzira y’ubutaka, telefone zigendanwa na Sim card, ibikoresho na serivisi n’ikoranabuhanga mu itangazabumenyi ndetse n’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri mberabyombi na batiri zo muri urwo rwego.
Ingingo ya 2 y’ururimi yanogerejwe anagira imyandikire y’ibika ihinduka.
Hagiwe impaka ku nzu zikodeshwa zisonewe umusoro ku nyongeragaciro amahoteli ari yo gusa akurwamo kandi hari izindi nyubako zikodeshwa nk’amacumbi, inyubako zagenewe guturamo (apartement) zo zashyizwe mu zidakomeza gutanga imisoro, hasobanuwe ko amahoteli byari byakoreshejwe mu gusobanura inzu zose zicumbikira abantu harimo moteli, apartement n’izindi nzu zagenewe kwakira abantu hagamijwe ubucuruzi.
Byagaragaye ko biteza urujijo kuko hari izindi nzu nini zubakwa hagamijwe ubucuruzi kandi zikaba zitari zarashyizwemo, bityo zemejwe ko hoteli zikurwamo kuko zisigayemo zonyine kuko bigaragara nk’aho abandi basonewe kandi nabo bakora ubucuruzi.
Hemejwe ko havamo ijambo amahoteli kugira ngo havemo urujijo.
Ikindi ni igitekerezo cyavugaga ku muntu uvugwa ku muntu ubana n’umuryango we, iyo nteruro yakuwemo mu kwirinda ko yakumvikana ko umuntu uri mu nzu igihe kirenga iminsi 90 ayituyemo ariko ari umwe adafite umuryango yaba adasonewe nacyo cyakuwemo mu rwego rwo kunoza itegeko.
Kuri serivisi z’ibijyanye n’ubuhinzi gusa ubworozi ntibujyemo hasobanurwa ko mu gukora itegeko hari hitawe ku buhinzi gusa ubworozi ntibujyemo hashingiwe ko ari bwo bukorwa n’abantu benshi badafite ubushobozi kandi hagamijwe kwihaza mu biribwa mu gihe akenshi ubworozi bukorwa n’abantu bishoboye.
Hemejwe ko hajyamo n’ubworozi kuko bijyana bikanunganirana.
Hon Nyabyenda Damien agaruka ku bisonewe yavuze ko ahari ubuhinzi bakongeramo ubworozi ubona bugamije ubucuruzi, nk’umuntu Worora inkoko 10 000 agurisha, abaza niba baratekereje muri ubwo buryo nabwo nta musoro ubamo.
Hasobanuwe ko ku bwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi icya mbere haba mu bworozi cyangwa mu buhinzi hose harimo abakora ubworozi bwagutse, ubuhinzi bukorerwa ahantu hanini nk’ubucuruzi na bo icyo gihe icyacyemuka gishyirwaho na Minisitiri ufite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano kikemezwa na Minisitiri ufite mu nshingano imisoro n’amahoro, ari we Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN, icyo gihe iyo bagiye kugena ibisonerwa bakora urutonde bakareba igikwiye.
Hon. Ntezimana Jean Claude yabajije ku bijyanye na serivisi z’ubuvuzi kandi hari abazikora ku buryo bwinjiza amafaranga, hakibazwa cyiciro cyasonerwa n’icyitasonerwa.
Hasubijwe ko serivisi z’ubuzima n’ubuvuzi ari ibintu bikora ku mibereho y’abaturage, ni serivisi itangwa ku baturage muri rusange. Bityo, ibintu n’imiti bikoreshwa mu buvuzi bishyirwaho na Minisitiri w’Ubuzima bikemezwa na Minisitiri ‘Imari n’Igenamigambi bivuze ko ibishyirwa ku rutonde baba babirebye kandi n’ubundi ari bya bindi bifitiye abaturage akamaro kimwe n’iby’uburezi birasonewe muri iri tegeko kuko bikora ku buzima bw’abaturage.
Mu biganiro twagiranye n’urugaga rw’abikorera nta kibazo babigize.
Ni umushinga watangiye gusuzumwa ufite ingingo 3 kandi n’ubundi Komisiyo iwusuzumye wagumye ku ngingo 3.