Ubushakashatsi: Inkingo za mRNA zitera indwara z’umutima ku ngimbi no kubangavu

Inkingo za COVID 19 zishobora gutera umutima
Yisangize abandi

Ubushakashatsi  bwa Stanford Medicine bwerekanye uburyo inkingo  za COVID-19 zakozwe na mRNA zishobora gutera indwara y’umutima cyane cyane ku ngimbi n’abangavu.

SOMA UBUSHAKASHATSI BWOSE HANO

Abashakashatsi bwagaragaje ko hari ibintu bibiri bibaho  nyuma yo gutera vaccine. Icya mbere, utunyangingo tw’umubiri twitwa macrophages twohereza proteyine yitwa CXCL10. Iyi proteyine itera utundi tunyangingo twitwa T cells kurekura proteyine ya IFN-gamma. Izi proteyine zombi zitera kwangirika kw’utunyangingo tw’umutima.

N’ubwo myocarditis ( indwara y’umutima) iterwa na vaccine ari nkeya cyane—igera ku muntu umwe kuri 140,000 nyuma ya dose ya mbere, na 1 kuri 32,000 nyuma ya dose ya kabiri—abana b’abahungu bari munsi y’imyaka 30 nibo bakunze kugira ibyago byinshi. Ariko benshi basubirana vuba nta ngaruka zikomeye. Gusa ubu bushakashatsi bwagaragaje ko icyorezo cya COVID 19 ubwacyo gikurura ibyago byinshi byo kudwara indwara y’umutima inshuro zikubye icumi ugereranyije n’urukiko.

Mu igerageza, abashakashatsi bagaragaje ibi bikorwa mu tunyangingo tw’abantu, ku mbwa abashakashatsi berekana neza ko CXCL10 na IFN-gamma ari byo by’ingenzi mu kwangiza umutima biturutse ku nkongo.

Abashakashatsi kandi basanze genistein, ikinyabutabire kivanywe muri soya gifite ubushobozi bwo kugabanya ububabare bw’umutima, gishobora gukumira ingaruka zatezwa  n’izi proteyine

Muri rusange ubu bushakashatsi bwagaragaje ko nubwo hari ibyago bwo kuba izi nkingo zishobora gutera indwara z’umutima ariko ko ikigero kikiri hasi kandi ko utabih=gereranye no kuba izi nkingo zitari bukoreshwe kuko byo byari kugira ingaruka mbi kurushaho.


Yisangize abandi

One thought on “Ubushakashatsi: Inkingo za mRNA zitera indwara z’umutima ku ngimbi no kubangavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *