Intambara y’Ubuhinde na Pakistan yahinduye isura nyuma y’ibitero karahabutaka

Share this post

Nyuma y’iminsi mike u Buhinde butangije kuri Pakistan ibitero bya gisirikare bwise “Operation Sindoor”, intambara hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ikomeje gufata indi ntera.

Mu ijoro ryacyeye u Buhinde bwarashe ku birindiro bitatu by’ingabo za Pakistan zirwanira mu kirere bukoresheje missile zirasirwa ku butaka zizwi nka “air-to-surface missiles”.

Ni ibitero Pakistan ivuga ko byiciwemo abantu 13 bo ku ruhande rwayo, mu gihe abarenga 50 bakomeretse. Abakomeretse n’abishwe ni abo mu karere ka Kashmir.

Iki gihugu kandi kivuga ko cyahise gitangiza ibitero cyise “Operation Bunyan Marsoos”. Ni ibitero cyagabye ku bikorwa remezo by’Igisirikare cy’u Buhinde.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yatangaje ko ingabo za kiriya gihugu “uyu munsi zasubije mu buryo bukomeye kandi n’imbaraga igitero cy’u Buhinde kandi mu buryo buteguwe.”

Igisirikare cy’u Buhinde kuri uyu wa Gatandatu cyatangaje ko Pakistan yarashe ku butaka bwa kiriya gihugu ikoresheje drones n’izindi ntwaro, gusa gishimangira ko biriya bitero bigomba kuburizwamo.

Igisirikare cy’u Buhinde kandi kibinyujije ku rubuga rwacyo rwa X cyavuze ko “drones nyinshi z’ingabo z’umwanzi” zabonwe hejuru y’umujyi mutagatifu wa Amritsar uherereye muri leta ya Punjab, mbere yo kuraswa zigasenywa.

U Buhinde na Pakistan bisanzwe bidacana uwaka, gusa umwuka warushijeho kuba mubi hagati y’ibihugu byombi ubwo ba mukerarugendo 26 bicirwaga mu karere ka Kashmir ku ruhande rw’u Buhinde mu gitero cyashinjwe Pakistan.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *