Imodoka yari itwaye abanyeshuri biga ku ishuri rya ES Kirinda riherereye mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Karongi bakoze impanuka ubwo bari batashye bavuye gukinira i Rubavu shoferi ahasiga ubuzima. Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Rugabano.
Iyo mpanuka yabaye mu ma saa yine z’ijoro kugeza ubu abakomeretse bakaba barimo kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kirinda mu Murenge wa Murambi uhana imbibi na Rugabano.
Abaturage bavuga ko iyo mpanuka ishobora kuba yatewe no kubura feri cyane ko yihutaga.
Uwatanze amakuru yagize ati: “Iyi modoka yihutaga cyane. Urabona ko nturiye hano, yanyuzeho hafi saa yine z’ijoro mbona ifite umuvuduko udasanzwe ubwo hashize iminota mike numva ngo ikoze impanuka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano Ngendahimana Jean Damascene yabwiye Imvaho Nshya ko iby’iyo mpanuka yabimenye ndetse ko n’uwari uyitwaye yamaze gupfa mu gihe abakomeretse bagejejwe kwa muganga aho bari kwitabwaho.
Yagize ati: “Impanuka twayimenye ndetse twanahageze. Iyo modoka yarimo abantu 16 barimo abanyeshuri 13 bari bavuye gukinira i Rubavu n’abandi bari babaherekeje. Umushoferi we yahise yitaba Imana.”
Yakomeje agira ati: “Uko amakuru twayamenye, njye naganiriye n’umwe mu barokotse iyo mpanuka, ngo shoferi yari afite umuvuduko mwinshi noneho abura feri, arwana nayo ubwo yikubita ku kiraro ku ruhande rwa shoferi we ahita apfa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, yagaragaje ko abakomeretse barimo kwitabwaho ariko ngo bakaba bategereje amakuru ya muganga kugira ngo bamenye abasezererwa.
Impanuka yabereye ku kiraro gitandukanya Akagari ka Gisiza na Tyazo mu Murenge wa Rugabano.