Minisitiri w’Uburezi, Bwana Nsengimana Joseph, yatangaje ko mu mavugurura mashya y’imyigire mu mashuri yisumbuye, isomo ryihariye rya mudasobwa (computer science) ryakuwe mu mashami asanzwe ryigagamo, rikazajya ryigishwa mu mashuri abifitiye ubushobozi cyangwa ku babihisemo by’umwihariko.
Ibi yabivuze ku wa 20 Nyakanga 2025 mu kiganiro “Urubuga rw’Itangazamakuru”, ubwo yasobanuraga impamvu n’inyigo by’iri vugurura. Yasobanuye ko aho kugira ngo mudasobwa yigishwe nk’ishami rihariye, isomo ry’ubumenyi rusange ku by’ikoranabuhanga (ICT) rizashyirwa mu nteganyanyigisho z’amashuri yose, bityo buri munyeshuri akazagira ubumenyi bw’ibanze ku ikoreshwa rya mudasobwa.
Yagize ati: “Twashyizeho isomo rya ICT rizajya ryigwa n’abanyeshuri bose. Bazigiramo ubumenyi bw’ibanze ku by’ikoranabuhanga birimo na mudasobwa, bityo abazifuza gukomeza kuyiga mu buryo bwimbitse bazabikore mu mashuri abihariye cyangwa muri kaminuza.”
Yakomeje avuga ko nubwo mu mashuri yisumbuye isomo rya mudasobwa ritazaba rigifite ishami rihariye, abashaka kurijyamo bazajya berekeza mu mashuri yihariye y’imyuga n’ubumenyingiro nka Rwanda Coding Academy, kandi Leta izakomeza kongera ayo mashuri kugira ngo habe amahitamo menshi ku babyifuza.
Abanyeshuri biga amasomo ya siyansi nabo bazahabwa amahirwe yo kubona ubumenyi bw’ibanze kuri mudasobwa, bibafashe kwitegura neza kwiga iryo somo ku rwego rwa kaminuza.
Minisitiri Nsengimana yasoje ashimangira ko iri vugurura rigamije gutanga ubumenyi rusange kuri buri wese, ariko rinaha icyuho abifuza kwiga mudasobwa nk’umwuga babikora mu mashuri yabigenewe no ku rwego rwa kaminuza.