Perezida Kagame yahuye na Cheick Camara wa ServiceNow baganira ku iterambere ry’ubwenge bukorano mu Rwanda

Share this post

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Cheick Camara, Visi Perezida akaba n’Umuyobozi w’Ishami rya Afurika mu kigo cy’ikoranabuhanga cy’Abanyamerika kitwa ServiceNow, cyibanda ku gutanga serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga.

Ibi biganiro byabereye muri BK Arena, ku wa Gatandatu, ubwo bombi bari bitabiriye umukino wa Basketball Africa League (BAL) wahuje APR BBC yo mu Rwanda na MBB South Africa.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Cheick Camara byibanze ku gushaka no kureba amahirwe ari mu gukoresha ubwenge bukorano (Artificial Intelligence, AI) mu nzego zitandukanye z’igihugu, hagamijwe iterambere rirambye.

Kompanyi ya ServiceNow imaze kwagura ibikorwa byayo muri Afurika, aho imaze gukorera muri Kenya na Afurika y’Epfo, kandi ifite gahunda yo gukomeza kwaguka ku mugabane.

Uretse gutanga serivisi z’ikoranabuhanga, ServiceNow inashyigikira imishinga ijyanye no gukoresha ingufu zisubira (renewable energy) no gufasha abikorera mu mishinga yita ku bidukikije.

Uyu mubonano ni umwe mu bigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu gukomeza gushora imari no guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bukorano, rifite uruhare rukomeye mu guhindura ubukungu n’imibereho y’abaturage.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *