Perezida Ramaphosa yahumurije abibazaga ku mubano we na Perezida Kagame, yemeza ko nta kibazo bafitanye

Share this post

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko we na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, nta kibazo bafitanye, n’ubwo hari abibazaga ko hagati yabo hashobora kuba hari umwuka mubi. Ibi yabivugiye mu nama yiga ku iterambere ry’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika, Africa CEO Forum, iri kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire

Mu kiganiro cyayobowe n’Umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, Perezida Kagame na Ramaphosa bagarutse ku ruhare Afurika iri kugira mu gushaka ibisubizo by’ibibazo biyugarije, cyane cyane ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Perezida Kagame yavuze ko hakomeje kubaho ibiganiro bitandukanye bigamije kugarura amahoro muri ako karere, ashimangira ko ari intambwe ishimishije. Ati: “Hari ibiganiro byinshi biri kubera rimwe, yaba ibya Qatar, Amerika cyangwa ahandi. Nubwo tutaragera aho twifuza, buri wese ari kugerageza gushaka ibisubizo.”

Perezida Ramaphosa nawe yashimye uyu murongo, avuga ko inzira zagiye zifashishwa nko izo muri Nairobi na Luanda, ndetse n’iz’Ubumwe bwa Afurika, zatanze umusaruro mu kubaka amahoro. Yavuze ko nko kuvana ingabo za SADC muri RDC biri mu bikorwa bigaragaza intambwe imaze guterwa.

Yongeyeho ati: “Abantu benshi bashobora kwibaza ko hagati yanjye na Perezida Kagame hari ikibazo. Ariko iyo mwabonaga twicaranye twegeranye, bamwe mwashoboraga gutekereza ko ibintu bigiye gushya. Nyamara siko bimeze.”

Ramaphosa yasobanuye ko umutekano w’Afurika ugomba gukemurwa n’abayituye, avuga ko ibiganiro biri kuba kugira ngo RDC igire amahoro birimo uruhare rw’abanyafurika ubwabo. “N’ubwo hari ibihugu nka Qatar cyangwa Amerika biri gutanga ubufasha, iby’ingenzi ni uko ibiganiro bifite imizi muri Afurika kandi bigizwemo uruhare n’abanyafurika ubwabo,” yavuze.

Uyu mubano wa Perezida Kagame na Ramaphosa washoboraga kuba warazambye mu ntangiriro za Mutarama, ubwo Ramaphosa yashinjaga ingabo z’u Rwanda kuba inyuma y’urupfu rw’abasirikare b’igihugu cye bari mu butumwa muri RDC. Gusa, uwo mwuka mubi wagiye ucogora binyuze mu biganiro bitandukanye.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *