Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yasabye abapfumu n’abavuzi gakondo kwitwararika mu gihe cy’amatora, birinda kubeshya abakandida cyangwa gukora ibikorwa bishobora guteza umwiryane mu gihugu.
Ibi yabitangaje ku wa 21 Kamena 2025, ubwo yari mu birori by’umuco bya Bulabo Cultural Festival byabereye mu Ntara ya Mwanza. Perezida Samia yavuze ko hari bamwe mu banyepolitike bashobora kwegera abapfumu babizeza amafaranga kugira ngo bababwire ko bazatsinda amatora, nyamara nta gihamya ifatika bafite.
Yagize ati: “Hari benshi bashaka ubutegetsi muri iki gihe bazabegera, ariko mukwiye kwirinda imigenzo ishobora guteza amacakubiri n’imvururu mu gihe cy’amatora.”
Perezida Samia yakomeje asaba abapfumu kudakina ku buzima bw’abandi, batabeshya abakandida babaha icyizere cy’intsinzi badafite ishingiro cyo kugishingiraho.
Yagize ati: “Niba umukandida aguhaye amafaranga, uyakire ariko umubwize ukuri. Niba ubona ko atazatsinda, umubwire uti ‘ayo mafaranga yawe jya kuyishimishemo’ aho kumubeshya ngo azatsinda.”
Yagize n’icyo avuga ku bapfumu bavuga ko umukandida azatsinda ariko ngo Guverineri w’intara atamushyigikiye, avuga ko ibyo bitera urwikekwe mu nzego z’ubuyobozi kandi bidakwiriye.
Ibi byose Perezida Samia yabivuze mu gihe igihugu cya Tanzania cyitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 28 Ukwakira 2025, aho yasabye buri wese kugira uruhare mu kubungabunga amahoro n’ubumwe by’abaturage.