Ikigo Meta kiritegura gushyira ku isoko amadarubindi mashya y’ubwenge buhangano (smart glasses) ku bufatanye n’isosiyete Oakley, yiswe Oakley Meta HSTN.
Aya madarubindi azatangira gutumizwa kuva ku itariki ya 11 Nyakanga 2025, agurishwa ku giciro cya $499.
Uretse Oakley Meta HSTN, hari n’andi madarubindi ya Oakley azaba afite ikoranabuhanga rya Meta, azagera ku isoko mu gihe cy’impeshyi, agura $399.
Aya madarubindi, kimwe n’aya Meta Ray-Ban asanzwe azwi, azaba afite kamera iri imbere, ndetse n’amatwi y’ikoranabuhanga (écouteurs) hamwe na microphone, ku buryo ushobora kuyakoresha uvugana kuri telefoni cyangwa uteze amatwi umuziki n’ibiganiro nka podcasts. Iyo uhuje aya madarubindi na telefoni, ushobora no kuyakoresha mu kuganira na Meta AI.
Ikoranabuhanga rya Meta AI ryubatsemo rifasha mu gusubiza ibibazo bijyanye n’ibiri imbere yawe, ukoresheje kamera n’ijwi ryawe. Urugero, ushobora kuyabaza ibyo ureba cyangwa ibisobanuro by’ibyo usoma, bikagusubiza ako kanya.
Amadarubindi afite urwego rwa IPX4, bivuze ko ataribwangiwe n’amazi mu buryo bworoshye. Umuriro wayo ushobora kumara amasaha 8 akoreshwa, ibyo bikayaha igihe kirekire ugereranyije n’aya Meta Ray-Ban. Biyaherekeza agasanduku ko kuyashyiramo umuriro gafasha mu kongera umuriro ku buryo agumaho amasaha 48.
Ku bijyanye na kamera, Oakley Meta HSTN afite camera ya 3K, irusha ubushobozi iya Meta Ray-Ban ifite 1080p.
Aya madarubindi mashya ni intambwe ikomeye mu guhuza ikoranabuhanga n’imyambarire, ahuza ubwiza, ubuhanga, n’akazi kagezweho.