Mu 2023, ngo nibwo habayeho inkubiri y’ababyeyi bo hirya no hino ku Isi, bashyira za videwo ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, aho babaga bifotoye bamena amagi ari uko babanje kuyakubita ku duhanga tw’abana babo, nubwo hari abana babaga babyanze ababyeyi bakabibahatira, kuko ngo babifataga nk’ibintu byo gusetsa kuri TikTok.
Nubwo kuri benshi icyo gikorwa cyafatwaga nko gusetsa gusa ndetse ko ntacyo bihungabanyijeho abana babo, ariko uwo mugore wo muri Suwede yahamijwe n’urukiko icyaha cyo guhohotera umwana we, ndetse no kumukoza isoni agamije gushimisha abamukurikira kuri TikTok.
@beautiflies I laughted for 30 minutes straight.. 🤣🤣 her reaction 😂#fyp #funny #baby #eggchallenge
Uwo mugore yahonze igi ku gahanga k’umwana we, we abibona nk’ibinejeje, ndetse no mu rukiko akomeza gushimangira ko kumena igi ribisi arikubise ku gahanga k’umwana ari ibintu bisanzwe byo kwishimisha, kandi ko hari n’abandi babikora kuri TikTok. Gusa ibyo byose yasobanuraga ntabwo umucamanza yigeze abyumva nk’ingingo imurengera.
Videwo uwo mugore yashyize kuri TikTok yayifashe imwerekana we n’umukobwa we, bagiye gukora ‘cake’ noneho akajya amena amagi ayakubise ku gahanga k’uwo mwana, hamwe igaragaza ururenda rwo mu igi rumushokera mu isura, ahandi yumvikana abwira nyina wari urimo aseka, ati “birababaza ntiwongere gukubita igi ku gahanga”.
Nk’uko yabyifuzaga rwose, iyo videwo uwo mugore yakoze, ngo yarebwe n’abantu 100,000 (views) ku rubuga rwa TikTok, ariko umwe muri abo ni we wayijyanye kuri polisi, atanga ikirego kuri uwo mugore, maze atangira gukurikiranwa ku cyaha cyo kuba yaba ahohotera umwana we.
Cecilia Andersson, Umushinjaha mu rubanza rw’uwo mugore, aganira n’itangazamakuru yagize ati “Nkibona iyo videwo, naratekereje nti nta wakora ibintu nk’ibi abikorera ku mwana. Noneho ukabifata videwo, ugakoza isoni umwana imbere y’abantu ibihumbi bakoresha imbuga nkoranyambaga. Njyewe nabifashe nko gutesha umwana agaciro, ni ko mbyumva”.
Yakomeje agira ati “Ni umwana w’umukobwa mutoya uri kumwe na nyina, azi ko bagiye gufatanya gukora ‘cake’ yumva abikunze kandi abyishimiye, agiye kubona abona nyina arimo aramena amagi abanje kuyamukubita ku gahanga. Iki ni igikorwa kigayitse”.
Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko uwo mugore yavuze ko yabikoze atagamije kubabaza umwana, ahubwo ko yashakaga gukora videwo yarebwa cyane n’abamukurikira kuri TikTok.
Ibyo byose umucamanza ntiyabyumvise nk’impamvu zamuhanaguraho icyo cyaha cyo guhohotera umwana, ahubwo yanzuye ko icyaha kimuhama, ahanishwa gutanga amande y’amafaranga yo muri Suwede (SEK 20,000), ni ukuvuga angana n’Amadolari y’Amerika 2,070, ayo akaba agomba kwishyurwa uwo mwana wahohotewe na nyina.
Kuriya ni ugukina 🤣🤣🤣