Banki Nkuru zo muri Afurika zahuriye i Kigali ziga ku hazaza h’ifaranga n’uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga
I Kigali habereye inama ihuje abayobozi ba Banki Nkuru z’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, igamije kuganira ku buryo bwo kunoza uburyo bwo kwishyurana hagati y’ibihugu hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no kongera ubufatanye mu rwego rw’imari. Iyi nama yateguwe ku bufatanye na International Monetary Fund (IMF), ihuriza hamwe abayobozi ba za Banki Nkuru…
