Abadepite

Abadepite bagaragaje impungenge ku gipimo cya alukoro cyemererwa abatwara ibinyabiziga

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagaragaje impungenge ku ngingo iri mu mushinga w’itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda. Iyo ngingo iteganya ko utwaye ikinyabiziga yemerewe kugira alukoro mu maraso, itarenze garama 0,80 kuri litiro imwe y’amaraso. Byongeye kandi, uwo mushinga uteganya ko icyo gipimo gishobora kugabanywa n’Iteka rya Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano….

Soma inkuru yose