Umuhanzi Tom Close yasobanuye impamvu yahisemo guhuriza mu ndirimbo yise ‘Agaca’ Jay C na Khalifan Govinda kugira ngo bafatanye guhumuriza abantu bacibwa intege n’amagambo mabi babwirwa.
Ni indirimbo Tom Close yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 29 Mata 2025, avuga ko yahisemo gukoresha abo bahanzi kuko ari bamwe mu bahanzi bamaze igihe kandi yari atarakorana na bo.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Tom Close yavuze ko ashingiye ku miterere n’ubutumwa buri mu ndirimbo ye, byamuteye guhitamo abaraperi Jay C na Khalifan Govinda.
Yagize ati: “Impamvu nahisemo Jay C na Khalifan Govinda ni uko ari bo baraperi bamaze igihe mu muziki nari ntarakorana na bo. Ikindi nahisemo indirimbo nabonaga bakwiriye kujyamo bitewe n’uburyo basanzwe bakoramo (Style zabo) kandi uburyo indirimbo yakozwemo bigaragaraza ko amahitamo yanjye yari akwiriye.”
Agaruka ku cyamuteye gukora indirimbo ‘Agaca’ n’ubutumwa buyikubiyemo, uyu muhanzi yavuze ko yifuzaga guhumuriza abacibwa intege n’abantu bababwira amagambo mabi.
Yagize ati: “Igitekerezo cy’indirimbo cyashingiye ku byo umuntu aba abona mu buzima busanzwe bw’abantu, muri sosiyete twatekereje ko dukwiriye kurema umutima abacibwa intege n’amagambo no kubwira abakunda gukoresha amagambo asenya abandi ko atari byiza.”
Mu nyikirizo bagize bati: “Twateye imbere batuvuga, byose tubigeraho batuvuga n’ibindi tuzabigeraho batuvuga, ntuzakangwe n’uko batuvuga. Ni ku bw’Imana kubaho k’umushwi, si impuhwe z’agaca wikwita ku magambo shikama komeza.”
Tom Close avuga ko iyo ndirimbo yari amaze igihe kirenga umwaka ayanditse, ariko kubera ubuhanga bwa Jay C na Khalifan bafashe igihe gito bayikoraho kuko bahise bashyiramo ibice byabo ikavugururwa bahita bayikora.
Ni indirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Izzo Pro, afatanyije na Bob Pro, mu gihe amashusho yayobowe na Rockx hamwe na
Tom Close EA.