Ku wa 28 Mata 2025, ni bwo ubuyobozi bwa Rutsiro FC, bwasohoye Itangazo rivuga ko bwamaze guhagarika umutoza, Gatera Moussa n’umunyezamu, Matumele Monzobo igihe gisigaye ngo shampiyona irangire. Muri iri tangazo, bavuga ko aba bombi bahagaritswe kubera umusaruro nkene wagaragaye ubwo APR FC yatsindaga iyi kipe ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona.
Nyuma yo guhabwa ibaruwa imuhagarika, Gatera Moussa, aganira na B&B Kigali FM, yavuze ko ibyo abayobozi be bakoze babifitiye uburenganzira ariko nanone abibutsa ko binyuranye n’ibikubiye mu masezerano bagiranye.
Ati “Nta bwo bihuye. Ibyo bambaza ntaho bihuriye n’amasezerano yanjye. Mu masezerano yanjye, ntaho byanditse ko bambaza umusaruro w’umukino umwe. Icyo nababwira, ni uko ikipe yanjye igomba kuza mu makipe 10 ya mbere. Uno umunsi iri ku mwanya wa Gatanu.
Yongeyeho ati “Sinumva impamvu yo kumbaza umusaruro w’umukino umwe kandi ngomba kubazwa shampiyona yose.”
Gatera yakomeje avuga ko nawe agiye gusubiza ibaruwa yandikiwe n’ubuyobozi bwe, hanyuma bakicara bakareba icyo amasezerano impande zombi zagiranye, avuga, hanyuma uruhande rufite amakosa rukayaryozwa.
Rutsiro FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 37. Ku munsi wa 25, iyi kipe izasura Rayon Sports. Rubangura Omar wungirije, ni we wasigaranye inshingano zo kuba atoza ikipe mu gihe gisigaye cya shampiyona.
