Victor Osimhen ashobora guhagarika gukinira Nigeria na CAN 2025 itarangiye

CAN
Yisangize abandi

Nyuma yo gushyamirana hagati ya rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria Victor Osimhen na bagenzi be, bishobora gutuma asohoka muri iyi kipe imikino y’Igikombe cya Afurika itarangiye, ndetse akanayisezeraho burundu.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2025, ni bwo Super Eagles yakinnye na Mozambique mu mukino wo gushaka itike ya ¼ cy’iri rushanwa riri kubera muri Maroc. Nigeria yatsinze Mozambique ibitego 4-0.

Umukino ugeze ku munota wa 63, Victor Osimhen yasingiriye mugenzi we Ademola Lookman, amubwira nabi ndetse umukino urangiye yanga gusanga bagenzi be mu kibuga ahita yihutira kujya mu rwambariro.

Lookman wabaye umukinnyi mwiza muri uyu mukino, ageze imbere y’itangazamakuru yabajijwe icyatumye we na Osimhen bashyamirana, avuga ko byatewe no gushaka intsinzi.

Ati “Ni bimwe bisanzwe by’umupira w’amaguru, naho ubundi ni umuvandimwe wanjye. Nta kibazo kiri mu ikipe ahubwo icyo turi kureba ni imikino iri imbere, ahubwo abafana nibadushyigikire.”

Victor Osimhen yavuze ko atumva ukuntu bagenzi be batuza ngo babonye ibitego byinshi kandi igihe icyo ari cyose bakwishyurwa.

Yagize ati “Tubura itike y’Igikombe cy’Isi buri wese yarabyifuzaga ko nagenda, ntabwo bavuze abandi bakinnyi. Yego twari dufite bitatu ariko mu mupira w’amaguru mu minota itatu bagutsinda bitanu. Ntabwo tugomba gutuza nk’uko buri wese yabyumvaga.”

“Gutsindwa bituganisha habi cyane cyane njye. Naho Lookman ni umuvandimwe arabizi. Buri Munya-Nigeria arashaka ko dutwara AFCON ariko ntabwo byoroshye.”

Ikinyamakuru Arise News cyo muri Nigeria kiri gukurikirana iyi kipe, cyatangaje ko Osimhen “yiyambuye uburenganzira bwo gukina iri rushanwa, ndetse ari guteganya gusubira muri Turikiya. Ikindi kandi ntabwo yifuza kongera gukinira Ikipe y’Igihugu.”

Nigeria iri kugerageza kugumana uyu mukinnyi, izahura na Algeria ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, mu mukino wa 1/4 cy’Igikombe cya Afurika.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *