ITANGAZO RY’AKAZI
Ibitaro bya King Faisal, Rwanda –Ikigo cy’indashyikirwa mu gutanga serivisi z’ubuzima, uburezi mu by’ubuvuzi, no mu bushakashatsi.”Ibi ni ibihe bishimishije kuri King Faisal Hospital, Rwanda, kuko turi kwinjira mu cyerekezo gishya cy’iterambere.
Ibitaro bikomeje kwaguka kubera kwamamara mu gutanga serivisi z’ubuvuzi zifite ireme Ukongeraho n’abaganga b’inzobere cyane, cyane cyane mu buvuzi n’ibikorwa byo kubaga byihariye (Surgery).
King Faisal Hospital Kigali irashaka umuntu wujuje ibisabwa kugira ngo yuzuze umwanya ukurikira:
UMWANYA: Abateka (Cooks)
IBYO USABA AKAZI AGOMBA KUBA AFITE.
AMASHURI NDETSE N’UBURAMBE
-
Kuba afite byibura impamyabumenyi y’Amasomo yisumbuye (A2) muri culinary Arts, Imicungire y’Amahoteli n’Amarestora, cyangwa ibijyanye nabyo.
-
Kuba afite uburambe bw’imyaka ibiri (2) mu kazi ko guteka mu bitaro.
-
Ibindi byemezo by’inyongera bijyanye n’uyu mwuga ni akarusho.
UBUMENYI N’UBUSHOBOZI USABA AKAZI AGOMBA KUBA AFITE
-
Agomba kuba azi uko akazi gakorwa, gucunga ndetse no gutegura akazi n’umutekano wa kazi.
-
Kuba afite inyandiko igaragaza aho yakoreye aka kazi (Continuous Professional Development).
-
Ubumenyi mu gukoresha imashini n’ibikoresho bifite aho bihuriye n’ubuzima. Kuba afite ubumenyi mu bijyanye n’ubuzima cyangwa imicungire y’ubuziranenge no kugabanya ibyago mu buvuzi byaba ari akarusho.
-
Kuba azi gutumanaho neza, kwandika no kuvugana n’abantu.
-
Kwihangana gukomeye no kubasha gutekereza no gukora neza mu gihe cy’umunaniro (Stress).
-
Kuba afite ubushobozi bwo gusesengura neza no gufata imyanzuro ikwiriye.
INSHINGANO NYAMUKURU:
-
Gukorana n’abagenga-imirire (dietitians) kugira ngo amafunguro y’abarwayi yuzuze ibisabwa byose by’imirire, cyane cyane ku barwayi bafite imirire yihariye cyangwa batemerewe kurya ibintu runaka.
-
Kugenzura ikoreshwa ry’amafaranga y’igikoni hakurikijwe ingengo y’imari yemejwe n’amabwiriza y’ibitaro.
-
Kwitwararika no gukoresha neza ibikoresho byo mu gikoni kugira ngo birambe kandi birindwe kwangirika.
-
Gutegura no gukurikirana serivisi zateguwe mbere no kurinda ibikoresho uko bikwiye hakurikijwe ingengo y’imari ndetse na gahunda y’ibitaro.
-
Gucunga neza ububiko bw’ibikoresho hakoreshejwe uburyo bwa First-In, First-Out (FIFO) no gusaba ibikoresho ku gihe (urugero: impapuro, toners, staples, nibindi).
-
Gukemura ibibazo bya buri munsi bijyanye n’imikorere n’ibirego by’abakozi cyangwa abarwayi hakurikijwe amabwiriza y’ibitaro.
-
Gutanga raporo y’akazi n’igenzura ry’igenamigambi buri kwezi mbere ya tariki ya 5 buri kwezi.
-
Kugenzura isuku y’igikoni kugira ngo hahorane isuku ikwiye no kwirinda umwanda mu biryo, gukurikirana ubuzima bw’abakozi no gukoresha Personal Protective Equipment (PPE).
-
Gutegura uburyo bwo guhangana n’ibyihutirwa bijyanye no gutegurira abarwayi amafunguro mu bihe bitunguranye.
-
Kwitabira amahugurwa y’akazi ategetswe, ndetse no gusobanurira abakozi bose amabwiriza ajyanye no gutegura amafunguro.
-
Gukusanya neza amakuru ku bikorwa byo mu gikoni, ubushyuhe bw’ibikoresho, Kugenzura buri gihe ububiko bukonje )cold storage safety mechanisms), alarms, fly screens, and UV lights.
-
Kubika buri munsi amakuru ku mafunguro yatanzwe hagamijwe kumenya igiciro cy’ifunguro no gukora inyandiko z’igenzura.
Uko wasaba akazi.
Abujuje ibisabwa bashishikarizwa kohereza dosiye imwe muri PDF irimo ibi bikurikira:
-
Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa King Faisal Hospital
-
CV
-
Impamyabumenyi zasinyweho na noteri
-
Fotokopi y’indangamuntu
-
Uruhushya rwo gukora uwo mwuga.
-
Icyemezo cy’uko utakatiwe n’inkiko
-
Inyandiko y’iremezo iva ku bakozi bawe ba mbere
Ibyo byose bizoherezwa bitarenze ku wa 4 Nyakanga 2025.
KFH, R is proud to be an Equal Opportunity Employer. We offer a competitive compensation and benefits package.