Ubushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Lancet Public Health bwerekanye ko kugenda intambwe nibura 7.000 ku munsi bifasha umubiri gukomeza gukora neza no kurinda indwara zitandukanye.
Abashakashatsi basanze abagenda izi ntambwe baba bafite amahirwe menshi yo kutarwara indwara nk’iz’umutima, kanseri, cyangwa indwara zifata ubwonko (nka dementia).
Ubwo bushakashatsi bushingiye ku makuru y’abantu barenga 160.000 baturutse hirya no hino ku Isi. Dr. Melody Ding, umwe mu babukoze, yavuze ko nubwo abantu benshi baharanira kugera ku ntambwe 10.000 ku munsi, 7.000 zonyine zigaragaza inyungu zifatika ku buzima.
Ibyavuye mu bushakashatsi
Ugereranyije n’abagenda intambwe 2.000 ku munsi, abagera ku 7.000 bagaragaje:
Kugabanyuka kw’ibyago byo kurwara indwara z’umutima ho 25%,
Kugabanyuka kw’ibyago bya kanseri ho 6%,
Kugabanyuka kw’indwara z’ubwonko (dementia) ho 38%,
No kugabanyuka kw’agahinda gakabije ho 22%.
Ibyo OMS isaba
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) risaba ko abantu bakuru bakora siporo nibura iminota 150 yoroheje cyangwa iminota 75 ikomeye buri cyumweru, kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kuba bwiza.
Dr. Ding yavuze ko nubwo kugera kuri ayo masaha bishobora kugorana kuri bamwe, gukora imyitozo cyangwa kugenda intambwe buri munsi bigira uruhare runini mu kurinda indwara.
Intambwe zifatika ku buzima
Impuguke mu bijyanye n’imyitwarire, Dr. Daniel Bailey wo muri Kaminuza ya Brunel, yavuze ko ubu bushakashatsi busenya imyumvire yari isanzwe yo gutekereza ko intambwe 10.000 ari yo ntambwe “ntarengwa” ku munsi.
Yongeyeho ko guharanira kugenda intambwe hagati ya 5.000 na 7.000 ari intego nziza kandi yoroshye ku bantu benshi.
Na ho Dr. Andrew Scott wo muri Kaminuza ya Portsmouth, yavuze ko umubare w’intambwe si wo w’ingenzi, ahubwo icyo umuntu akwiye gushyiraho imbere ari ukugira umuco wo kugenda no gukora imyitozo buri munsi.
Ati: “Kugenda kenshi ni byiza cyane, ariko abantu ntibakwiye kwiremereza bashaka kugera ku mubare runaka. Icy’ingenzi ni uguhora ukora, n’intambwe nke zifite umumaro.”