U Rwanda rwashyizwe mu bafatanyabikorwa b’imena mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubukerarugendo “TT Warsaw-2025”, rimaze imyaka 30 ribera i Varsovie muri Pologne, kubera ibikorwa byarwo by’ubuziranenge n’inovasiyo mu bukerarugendo.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ni rwo rwahagarariye igihugu muri iri murikagurisha, aho rwerekanye amashusho n’ibikorwa bitandukanye bigaragaza ubwiza n’amahirwe ari mu bukerarugendo bw’u Rwanda. Uyu muhango wafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri ushinzwe Ubukerarugendo na Siporo wa Pologne.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof. Shyaka Anastase, wari uhagarariye igihugu, yashimiye abateguye iri murikagurisha kuba baratoranyije u Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’imena, anashimangira ko ari ikimenyetso cy’umubano ukomeje gukomera hagati y’ibihugu byombi.
Yavuze ko gahunda ya Visit Rwanda ikomeje gufasha igihugu kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo, kandi ko u Rwanda ruri mu bihugu by’indashyikirwa mu kwakira ba mukerarugendo.
Na we Minisitiri wa Pologne yashimye u Rwanda, agaragaza ko igihugu cyabigaragaje neza ubwo cyakiranaga ubushake n’ubunyamwuga Shampiyona y’Isi y’isiganwa ry’amagare ya 2025 yabereye i Kigali.
Amb. Shyaka yanashimiye RDB n’ibigo umunani byo mu Rwanda byitabiriye iri murikagurisha, avuga ko ari amahirwe akomeye yo kumenyekanisha ibyiza by’igihugu mu gihe cy’iminsi itatu ryamaze.
Iri murikagurisha ryasojwe n’imbyino n’imihamirizo y’itorero Icyeza ryo muri Pologne, ryasusurukije abitabiriye ryerekana umuco n’ibyishimo.


