Urubuga rwa WhatsApp rugiye kuzana impinduka zikomeye zigamije korohereza abakoresha mu buryo bwo kuvugana no gucunga nimero zabo.
Muri ubu buryo bushya, ntibizaba bikiri ngombwa kubanza kubika nimero mu gitabo cya telefoni kugira ngo ubashe kuvugana n’umuntu, ahubwo bizajya bikorerwa muri WhatsApp ubwaho, binyuze kuri porogaramu ya telefoni cyangwa WhatsApp Web kuri mudasobwa.
Ibi bizafasha cyane abantu bafite konti nyinshi za WhatsApp, kuko buri imwe izajya ihuzwa na nimero zayo gusa, bituma gutandukanya konti z’akazi n’iz’ubuzima busanzwe biba byoroshye.
Nanone, mu gihe umuntu ahinduye telefoni, nimero zose zari zifitanye isano na konti ye zizajya zisubira kuri WhatsApp nshya nta kuzongera kuzishakisha cyangwa kuzibura.
Ikindi kintu gishya giteganyijwe ni uko WhatsApp izatangira kwemera kwinjira kuri konti ukoresheje izina ry’umukoresha (username) aho gukoresha nimero ya telefoni. Ibi bizatuma abantu bashobora kuganira batagombeye gusangira nimero za telefoni, bikongera urwego rw’ubwirinzi n’ubuzima bwite bw’amakuru.
Iri vugurura rizatuma WhatsApp ikora mu buryo bumeze nk’uko Facebook na Instagram bikora, aho abantu bashobora kwiyandikisha no kuganira bakoresheje amazina gusa.
Impinduka zijyanye no kugenzura no kongera nimero ziteganyijwe mu byumweru bike biri imbere, mu gihe uburyo bwo gukoresha username buzatangira mu ntangiriro za 2026.
