Sosiyete ya Samsung Electronics iritegura gutangaza inyungu zayo zo hejuru mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, ku nshuro ya mbere mu myaka itatu, bitewe n’izamuka rikomeye ry’ibiciro by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bifashishwa mu kubika amakuru bizwi nka Memory Chips.
Iyi nyungu yatewe ahanini n’uko ibigo byinshi ku isi biri gushora imari mu kubaka no kongera server zikomeye, zikoreshwa mu gutanga serivisi zishingiye ku bwenge buhangano (AI), nka ChatGPT n’izindi porogaramu zisaba ubushobozi bwinshi bwo kubika no gutunganya amakuru.
Abasesenguzi mu by’imari bavuga ko inyungu ya Samsung hagati ya Nyakanga na Nzeri 2025 ishobora kugera kuri miliyari 7,11$, bikaba ari ubwiyongere bwa 10% ugereranyije n’igihembwe kimwe cy’umwaka ushize.
Ikindi giteza imbere iyi nyungu ni uko ibiciro by’ibikoresho bya DRAM Chips ububiko bw’agateganyo bukoreshwa n’ibikoresho nka telefoni na mudasobwa byiyongereyeho 171,8% mu mwaka umwe.
Agaciro k’imigabane ya Samsung na ko kikaba kazamutseho 43%, nyuma yo kugirana amasezerano y’imikoranire n’ibigo bikomeye nka Tesla, OpenAI, na AMD.
Samsung iteganya gutangaza ku mugaragaro inyungu zayo z’igihembwe cya gatatu mu mpera z’uku kwezi, mu gihe abasesenguzi bavuga ko iri kuzahirwa n’itumbagira ry’ubushake bwo gushora imari mu bikoresho bya AI ku isi hose.
