Minisitiri w’Uburezi, Dr. Nsengimana Joseph, yatangaje ko abarimu basaga 150 bamaze guhugurwa ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI), ibintu yise intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ikoranabuhanga yatangiye imyaka ibiri ishize.
Yabivuze mu nama Mobile World Congress 2025, yigaga ku ikoreshwa rya telefoni zigendanwa n’ikoranabuhanga rigezweho.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko AI izagira uruhare rukomeye mu kuzamura ireme ry’uburezi no kugabanya ubucucike mu mashuri, cyane cyane mu gihe hakiri ikibazo cy’abarimu bake.
“AI izafasha gukurikirana abanyeshuri benshi icyarimwe, bitandukanye n’uko byakorwaga n’umwarimu umwe. Ibi bizadufasha kwigisha neza, kandi mu gihe gito,” yavuze Nsengimana.
Yasobanuye ko ubu u Rwanda rwatangiye guhugura abarimu mu turere twose kugira ngo bamenye uko AI ikoreshwa mu kwigisha.
“Twahereye ku guhugura abarimu kugira ngo basobanukirwe icyo AI ari cyo, uburyo ikoreshwa, n’akamaro kayo. Ubu tumaze guhugura abarimu 150 batanu muri buri Karere bazakomeza guhugura abandi.”
Minisitiri Nsengimana kandi yatangaje ko ikoreshwa rya AI mu mashuri rizatangira umwaka utaha, bikaba biteganyijwe ko rizafasha mu buryo bwo kwigisha, kugenzura imyigire no gukora ubusesenguzi bw’imyitwarire y’abanyeshuri.
Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa abarimu barenga 107,000 bigisha mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, barimo abagabo 50,468 n’abagore 57,273.
Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa ikoreshwa rya AI mu nzego zitandukanye kuva mu 2023, zirimo ubuzima (mu buvuzi no mu bushakashatsi), uburezi (mu kwigisha no gutunganya amakuru), n’ubuhinzi (mu kurwanya ibyonnyi, gutera imiti no kuhira).


