Byari bisa nko muri filime mu mpera za Mutarama 2025, ubwo Lt Col Willy Ngoma, Umuvugizi w’umutwe wa M23, yatonganyaga abacanshuro b’Abanyaburayi biganjemo abo muri Romania, abashinja gukoreshwa na Perezida Félix Tshisekedi mu kurwanya Abanye-Congo, aho kubarengera.
Abo basirikare b’abacanshuro bari barafashwe mu mirwano ikomeye yo mu nkengero za Goma, aho basaga 300 bari barwanye ku ruhande rwa Leta ya RDC. Nyuma yo gutsindwa, bamwe barafashwe, abandi bahungira mu bihugu by’abaturanyi.
Mu gihe abasirikare ba Afurika y’Epfo bakoraga ku ruhande rwa RDC bareberaga ibyo byose, M23 yagaragazaga ko ntacyo itinya ku bihugu by’amahanga cyangwa abacanshuro byohereza.
“Amata menshi yari ku ipantaro kurusha ayagiye mu nkongoro,” ni interuro Lt Col Ngoma yakundaga gukoresha atonganya abo barwanyi mu buryo bwo kubasebya, kuko bari baratsinzwe mu buryo bubabaje.
Uko Blackwater yinjiriye mu rugamba
Nyuma yo kubona ko abacanshuro b’Abanyaburayi bananiwe, Leta ya RDC yatangiye gushaka ubundi bufasha. Mu 2023, hagiye kuvugwa ibiganiro hagati ya RDC na Erik Prince, washinze sosiyete y’abacanshuro izwi nka Blackwater.
Raporo z’Umuryango w’Abibumbye zagaragaje ko Erik Prince yari ateganya kohereza abarwanyi basaga 2000 bakomoka muri Colombia, Mexique na Argentine, kugira ngo barwanye M23 ndetse banarinde ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Ariko ubwo M23 yafata umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025, uwo mugambi wahise usubikwa. Abacanshuro boherejwe mu gice cya Katanga, nyuma baza kuvugwa muri Kisangani, aho bivugwa ko bari kwitegura kongera gufata inzira berekeza mu burasirazuba.
Umubano wa Tshisekedi na Erik Prince wongeye gusubukurwa muri Nzeri 2025, ubwo bombi bahuriraga i New York, mu gihe Perezida wa RDC yari yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Bazanesha M23 cyangwa bazayisanganira?
Abasesenguzi bavuga ko abacanshuro ba Blackwater bazahura n’ibibazo bikomeye mu burasirazuba bwa RDC.
Aho M23 ifite indiri, ni ahantu abarwanyi bayo baherereye neza, barahavukiye kandi barahamenyereye, mu gihe abo ba Blackwater bazaba bishingikirije ku makarita gusa.
Kongera kuri ibyo, imibanire hagati y’abacanshuro n’ingabo za RDC (FARDC) ntiyigeze ijya neza, kuko abasirikare ba Congo bavuga ko batotezwa no kubona abacanshuro bahembwa ibihumbi by’Amadolari bo bakabona make cyane.
Hari n’amakuru avuga ko bamwe mu bacanshuro b’Abanyaburayi batigeze baba abasirikare nyabo, ahubwo bari abashinzwe umutekano mu maguriro no mu bigo byigenga, ibintu byatumye bananirwa kurwana ku rugamba nyakuri.
M23 yo iravuga ko yiteguye byose
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na M23, Bahati Erasto Musanga, aherutse gutangaza ko uyu mutwe ufite ubushobozi bwisumbuyeho kandi witeguye guhangana n’uwo ari we wese.
“Dufite ibikoresho byose, ntacyo tudafite. Twe turi kumwe n’Uwiteka, kandi Imana izadufasha,” ni ko Bahati yabwiye abaturage bo muri Masisi mu kwezi gushize.
U Rwanda rwihanangirije RDC
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yibukije RDC ko Loni na Afurika Yunze Ubumwe bitemera ikoreshwa ry’abacanshuro mu ntambara.
Yabwiye Minisitiri w’Umutekano wa RDC, Jacquemain Shabani Lukoo, watangaje ubutumwa busekeje kuri “Black Water”, ko mu gihe abo bacanshuro bazatsindwa nk’abababanjirije, u Rwanda rutazongera gusabwa kubaha inzira yo kunyuramo.










