Inzu ndangamurage ya Louvre yongeye gufungura imiryango nyuma y’ubujura bwaciye ibintu

Yisangize abandi

Inzu ndangamurage ya Louvre yo mu Mujyi wa Paris yongeye gufungura imiryango mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’iminsi itatu yari ifunze kubera ubujura bwakorewe muri bimwe mu bintu by’agaciro byari biyirimo.

Umushinjacyaha w’i Paris yatangaje ko ibikoresho byibwe birimo imikufi, amaherena, n’udutako twambarwa bifite agaciro kagereranywa na miliyoni 88 z’amayero (ahwanye na miliyoni 102 z’amadolari y’Amerika).

Umuyobozi w’iyi nzu, Laurence des Cars, ategerejwe muri Sena y’u Bufaransa kugira ngo asobanure uburyo inzu ndangamurage isurwa cyane ku Isi ishobora kwinjirwamo n’abajura ku manywa y’ihangu. Buri mwaka, abarenga miliyoni icyenda basura iyi nzu ifite amateka yihariye.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano avuga ko imikufi umunani ari yo yibwe, irimo ingori za diadème, amaherena, udutako (brooches) n’iminyururu mito (chaînettes), byose bikaba byari byakozwe mu kinyejana cya 19.

Ibimwe muri byo byahoze ari iby’abantu bakomeye mu mateka y’u Bufaransa, nka umugore wa Napoleon III, Umwamikazi Marie-Amelie na Hortense. Iyi mikufi yari ifite amadiamant n’andi mabuye y’agaciro atagereranywa.

Abashinzwe iperereza batangaje ko abajura bashobora kudashobora kugurisha iyo mikufi uko yakabaye bitewe n’uko izwi cyane, ahubwo bashobora gutandukanya ibice byayo kugira ngo babigurishe ukwari.

Icyakora, inzego z’umutekano zatangaje ko umwe mu mikufi yibwe watoraguwe mu muhanda aho bikekwa ko abajura bawujugunye bari guhunga, bivugwa ko wabacitse mu gihe barimo guhunga ahabereye ubujura.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *