Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal yatesheje agaciro ubusabe bwo kuburanisha Macky Sall, wahoze ayobora iki gihugu kuva mu 2012 kugeza mu 2024.
Ubu busabe bwari bwatanzwe ku wa 15 Mata 2025 n’umudepite Guy Marius Sagna, wo mu ishyaka Pastef riri ku butegetsi, wamushinjaga ubugambanyi bukomeye. Sagna yavugaga ko raporo y’ubugenzuzi yagaragaje ko ubwo Macky Sall yasozaga manda ye, yasize igihugu mu mwenda wa miliyari 7 z’amadolari atigeze asobanura.
Abadepite bashyigikiye Macky Sall bamaganye ubwo busabe, bavuga ko ari uguharabika uwo bahoze bashyigikiye. Bavuze ko Sagna afite impamvu za politiki gusa, ndetse banamusabira gukurikiranwa ku byo bise “ibinyoma bigamije gucamo ibice igihugu.”
Kugira ngo ubwo busabe bwemerwe, byasabaga amajwi 99 muri 165 bagize Inteko angana na ⅗ by’abadepite bose. Nubwo ishyaka Pastef rifite abadepite 130, Inteko yabutesheje agaciro itarabusuzuma, ivuga ko budakurikije amategeko.
Inteko yasobanuye ko ubusabe nk’ubwo bugomba gutangwa n’itsinda ry’abadepite cyangwa komisiyo, cyangwa nibura abadepite 17 bihuje ku giti cyabo. Sagna we yatanze ubusabe yonyine, bituma budafatwa nk’ubwemewe n’amategeko.





















