Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zagabye ibitero bikomeye mu bice bitandukanye bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23, biherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, ingabo za Leta zagabye ibitero byifashishije drones n’imbunda zirasa kure, mu duce twa Kibati (Walikale), Bibwe, Nyabiondo na Bukombo (Masisi) ndetse no mu bice bihana imbibi.
Kanyuka yavuze ko ibi bitero byagize ingaruka zikomeye ku basivili:
“Abana n’abagore bari kwicwa, umubare w’abakomerekejwe n’abahunga uriyongera ku rwego ruteye impungenge. Kinshasa yagaragaje umugambi wayo wo gushoza intambara ku baturage bayo, yirengagije intambwe zose z’amahoro zatanzwe n’amahanga.”
Yakomeje avuga ko AFC/M23 igiye kwirwanaho no kurinda abasivili uko ishoboye:
“Bitewe n’uyu mugambi w’ubwicanyi, AFC/M23 nta yandi mahitamo ifite keretse gukoresha uburenganzira bwo kwirwanaho. Tuzakoresha uburyo bwose bushoboka mu kurinda abasivili no gusenya abanyabyaha.”
Ibi bitero bibaye mu gihe ibiganiro hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 bikomeje muri Qatar, bigamije gushaka inzira y’amahoro arambye.
Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, aherutse gusubiza abibazaga impamvu bagabye ibitero, avuga ko ari uguhorera ibitero bya AFC/M23.
“Muri Kiliziya ni ho bakubwira ngo nihagira ugukubita urushyi ku musaya w’ibumoso, utega n’uw’iburyo. Ntabwo twakomeza kurebera ibitero n’ubushotoranyi,” niko yavuze.
Umunyamabanga uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, uri muri Qatar, yatangaje ko ibyo bitero bishobora kuzambya ibiganiro by’amahoro, yemeza ko iri huriro rizakomeza gushyira imbere inzira y’amahoro ariko rikanirwanaho nibiba ngombwa.























