Mu gihe ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga rikomeje gufata indi ntera, bamwe mu Banyarwanda bagaragaza ko batungukirwa n’izi mbuga kandi bakoze cyane, kubera ko u Rwanda rutemerewe ku rwego mpuzamahanga kubona inyungu zivuye ku bantu barukoreramo.
Imbuga nka YouTube, TikTok na Instagram zahindutse amasoko yinjiriza miliyari ku Isi, aho ibyamamare nka Kylie Jenner cyangwa Mr Beast binjiza miliyoni z’amadolari buri kwezi binyuze mu kwamamaza n’ukurebwa kw’amashusho yabo.
Ariko mu Rwanda, ibyo ntibiragerwaho kuko igihugu kitari mu byemerewe na YouTube Partner Program, ituma abakoresha imbuga nkoranyambaga babona inyungu zivuye mu baturage babo.
Abakora ibi bikorwa bavuga ko ari imbogamizi ikomeye, kuko abareba ibyabo benshi ari Abanyarwanda, ariko ntibabone inyungu ibiva mu buryo bwa “monetization”.
Julius Chita, umwe mu bakorera kuri YouTube, yavuze ati:
“Twakabaye twinjiza amafaranga nk’abandi kuko dufite abakurikira benshi, ariko kuba u Rwanda rutemerewe bikadindiza iterambere ryacu. Leta ikwiye kubikurikirana kuko turi abagenerwabikorwa.”
Na we Tumukunde Jean de Dieu, ukora ibyegeranyo kuri YouTube, yemeza ko kuba nta mafaranga aboneka avuye mu batuye mu Rwanda bituma benshi bahitamo kwiyitirira ibindi bihugu bifite ubwo burenganzira.
Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, aherutse gutangaza ko Leta iri mu biganiro na Google kugira ngo u Rwanda rutangire kwegerezwa amahirwe yo gukorera inyungu ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma abahanzi n’abareberwa mu Rwanda batangira kunguka nk’abandi ku Isi.





















