Umunyemari Jeff Bezos, washinze Amazon, yongeye kwandika amateka mu isoko ry’imari n’imigabane rya Amerika, nyuma yo kunguka arenga miliyari 24 z’amadorali mu munsi umwe gusa, biturutse ku kuzamuka gukomeye kw’imigabane y’ikigo cye.
Ku wa 31 Ukwakira 2025, imigabane ya Amazon yazamutseho 11,5%, umugabane umwe ugera kuri $248,60, nyuma y’uko iki kigo gitangaje inyungu ziruta kure ibyo abasesenguzi bari biteze.
Raporo y’inyungu yagaragaje ko Amazon yinjije miliyari 180,2$, mu gihe bari biteze miliyari 177,9$, bituma abashoramari bongera icyizere mu kigo cyamaze kwigarurira isoko rya serivisi z’ubwenge buhangano (AI).
Kuzamuka kw’imigabane kwatumye Bezos, ufite 8% by’imigabane ya Amazon, yinjiza ako kanya arenga miliyari 24$, amushyira mu baherwe ba mbere ku Isi.
Amazon iri mu bigo bikomeye by’ikoranabuhanga nka Nvidia, Google na Microsoft, byihariye ku bikorwa bisigaye byibanda kuri AI, bigatuma inyungu zabyo zikomeza gutumbagira ku isoko ry’imari n’imigabane.










