Namanga – Abantu babiri bakomoka muri Tanzania bapfiriye mu myigaragambyo yabereye ku mupaka wa Namanga, uhuza Tanzania na Kenya, aho abaturage bigaragambyaga bamagana ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan.
Imyigaragambyo yatangiye ku wa 29 Ukwakira 2025, umunsi w’amatora y’Umukuru w’Igihugu, aho abigaragambya bashinja Leta kubangamira abanyapolitiki batavuga rumwe na yo, barimo Tundu Lissu, ngo batitabe amatora.
Mu rwego rwo gukumira ibibazo by’umutekano, Leta yashyize Dar es Salaam muri Guma mu Rugo nijoro, yohereza abapolisi n’abasirikare mu mihanda. Gusa ku wa 30 Ukwakira, imyigaragambyo yakajije umurego mu bice bitandukanye by’igihugu, aho abafana ba Leta n’abayirwanya barwaniye mu mihanda, ibikorwaremezo n’inzu z’ubucuruzi bikangirika.
Ku mupaka wa Namanga, abigaragambya baturutse muri Tanzania barushije imbaraga abapolisi, binjira muri Kenya, bakomeza gutera amabuye no kwangiza ibikorwa by’ubucuruzi. Ibi byatumye abapolisi ba Tanzania batangira kurasa mu kigundi cy’abigaragambya, amasasu agera no ku butaka bwa Kenya, aho abantu babiri bishwe, nk’uko byemejwe na Alex Shikondi, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kajiado.
Shikondi yavuze ko abo bapfuye ari abasore bafite imyaka 27 na 28, bose bakomoka muri Tanzania, imirambo yabo ikaba iri kubitswe mu bitaro bya Namanga ku ruhande rwa Kenya.
Ibinyamakuru byo muri Kenya byatangaje kandi ko abanya-Kenya babiri bakomerekeye muri iyo mirwano.
Umwe mu baturage yagize ati: “Ntituzi impamvu barasa ku butaka bwacu. Abanya-Tanzania bari kuturwanya kandi twe nta kibazo dufitanye na bo.”
Kugeza ubu, Leta ya Tanzania ikomeje gusaba abakozi bayo gukorera mu ngo mu rwego rwo kurinda umutekano, itegeko ryashyizweho kuva ku wa 29 Ukwakira rikaba rikirimo gukurikizwa.






















