Abanyarwanda miliyoni 4,3 bafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

Yisangize abandi

Uwatunze telefoni akajya agura ikarita yo guhamagara n’iyo kwitaba ntiyatekerezaga ko hazagera igihe Abanyarwanda barenga miliyoni 4,3 bazaba bafite ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ndetse telefoni ikaba kimwe mu bikoresho by’ingenzi mu buzima bwa buri munsi.

Mu bihe byashize telefoni yakoreshwaga mu gutumanaho gusa, ariko ubu yabaye nk’urusobe rw’ibikorwa by’imari, ubucuruzi n’imibereho. Ubu ibasha gukoreshwa mu kubitsa, kubikuza, kwishyura serivisi zitandukanye ndetse no gukoresha konti za banki binyuze kuri serivisi za Mobile Money.

Imibare ya FinScope 2024 igaragaza ko abakoresha Mobile Money bavuye kuri 62% mu 2020 bagera kuri 86%, abakoresha serivisi za SACCO ni 51%, naho abakoresha ubwishingizi ni 13%.

Ubushakashatsi bwa EICV 7 bwerekana ko 85% by’ingo mu Rwanda zitunze nibura telefoni imwe, bifasha abaturage kubona serivisi za Leta, iz’ubuvuzi, iz’imisoro n’amahoro, ndetse n’iz’ubuhinzi.

Inyandiko y’imihigo ya Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) ya 2025/2026 igaragaza ko abaturage barenga miliyoni 4,3 bamaze guhabwa ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga, kandi abagera ku bihumbi 500 bazarushaho kubuhabwa muri uyu mwaka.

Guverinoma ifite intego yo kugeza ku 100% Abanyarwanda bafite ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga bitarenze 2029, bavuye kuri 53% mu 2024.

Ubwo yagezaga gahunda ya Guverinoma ku Nteko Ishinga Amategeko muri Kanama 2025, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko hazibandwa ku guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku baturage bose, no kongera umubare w’ibikoresho bijyanye n’ubushobozi bwabo.

Ati: “Hazashyirwa kandi imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga ku Banyarwanda bose, hagamijwe ko buri wese yakoresha ikoranabuhanga rigezweho.”

U Rwanda runateganya gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu iterambere ry’ubukungu n’uburezi. Biteganyijwe ko urubyiruko rugera kuri miliyoni 1 ruzahabwa ubumenyi mu gukoresha porogaramu (coding), mu gihe abandi 500,000 bazahabwa amahugurwa y’ikoranabuhanga ku rwego rwo hejuru.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *