Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nta ruhare izagira mu gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, nk’uko bamwe bari babyibazaho.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko mu nama yiga ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari yabereye i Paris ku wa 30 Ukwakira 2025, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron avuze ko mu byumweru bike ikibuga cy’indege cya Goma kizafungurwa, ndetse asaba Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutanga ubufasha kugira ngo ibyo bigerweho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yasobanuye ko iyi nama yari igamije kwihutisha ibiganiro byatuma ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa, kandi ko umwanzuro wa nyuma uzafatirwa mu biganiro hagati ya ihuriro AFC/M23 rikigenzura icyo kibuga na Leta ya RDC, bizabera i Doha muri Qatar.
Ku wa 1 Ugushyingo, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko inzego za Leta zishinzwe ibibuga by’indege n’ingendo zo mu kirere za gisivili arizo zifite ububasha bwo kugenzura ikibuga cya Goma. Yagize ati: “Nubwo AFC/M23 igenzura binyuranyije n’amategeko ikibuga cya Goma, nta burenganzira ifite bwo gufata icyemezo ku ndege zizajya zihagwa.”
Ariko Minisitiri Nduhungirehe yasubije Muyaya ko ibyo avuga bidafite ishingiro, kuko nk’uko u Bufaransa bwabisobanuye, icyemezo cyo gufungura ikibuga kizafatirwa mu biganiro bya Doha kandi nta ruhare rwa Leta ya RDC ruzabigiramo.
Yagize ati: “Mbere yo kuyobya abantu, Muyaya akwiye kwibuka ko u Bufaransa bwateguye iyi nama bwasobanuye neza ko igitekerezo cy’ifungurwa ry’ikibuga cya Goma kizafatirwa mu biganiro bya Doha, kandi MONUSCO na AFC/M23 byonyine ari byo bizabigiramo uruhare.”
Perezida Macron yavuze ko iki kibuga kizajya kigwaho indege z’ubutabazi kabiri mu cyumweru, mu rwego rwo gufasha abaturage b’Uburasirazuba bwa RDC bahuye n’ibibazo by’umutekano muke n’ubuhunzi.






















