Uko warwanya umuhangayiko uterwa na telefoni (“Notixiety”)

Yisangize abandi

Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bagira impungenge cyangwa umuhangayiko igihe bumvise telefone yabo itanga ubutumwa bumenyesha (notifications). Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko iri ni ishusho y’indwara nshya y’ubumenyi yitwa “notixiety”, ijambo rikomoka kuri “notification” (imenyesha) na “anxiety” (umuhangayiko).

Prof. Lieven De Marez wo muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi, asobanura ko “notixiety” iterwa n’uko abantu benshi baba imbata z’ikoranabuhanga. Avuga ko umuntu w’Ububiligi, ku rugero, aba afite “applications” zibarirwa muri 93, kandi hafi ya zose zohereza ubutumwa busaba ko abyitaho.

Iyo ubutumwa bushya bugaragaye muri telefoni, ubwonko burekura dopamine, umusemburo utuma umuntu yumva amerewe neza nk’aho ageze ku ntego cyangwa arimo kurya ikintu kirusha ibindi uburyohe. Ibi bituma umuntu yongera kenshi gufata telefoni ashaka kubona “notification” nshya, bikaba intandaro yo kudashobora kwibanda ku kazi, ku masomo, cyangwa ku bindi bikorwa by’ingenzi.

N’ubwo gufunga “notifications” bishobora gufasha by’igihe gito, abahanga bavuga ko igisubizo kirambye ari ugutoza ubwonko kwihangana. Umuntu ashobora gushyiraho amasaha runaka yo kudakoresha telefone, nk’amasaha abiri mu gitondo n’andi abiri nimugoroba, akayakoresha mu gusoma igitabo, gukora imyitozo ngororamubiri cyangwa kureba filime.

Ibi bifasha gusubiza ubwonko ku murongo, cyane cyane agace kazwi nka prefrontal cortex, gafasha mu kugenzura ibitekerezo no gufata ibyemezo. Iyo umuntu abimenyereye, atangira kubona ko buri butumwa cyangwa imenyesha muri telefoni atari ngombwa ko abwitaho ako kanya, bityo akagira umutuzo, ubushishozi n’ubuzima bwo mu mutwe buzima.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *