Hari abantu barota bagenda cyangwa bavuga batabizi, abandi bakabyuka batamenya aho bari. Ibi bishobora kuba biterwa n’indwara yitwa Parasomnia, igaragazwa n’imyitwarire idasanzwe ibera mu gihe umuntu asinziriye.
Abahanga bavuga ko Parasomnia ituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo ibibazo byo mu mutwe nko guhangayika, agahinda gakabije, umunaniro, ndetse no kunywa inzoga cyangwa caffeine mbere yo kuryama.
Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo kurota umuntu agenda cyangwa avuga, kubyuka acanganyikiwe, guhekenya amenyo, kubyuka afite ubwoba, cyangwa kunyara ku buriri. Hari n’ababona ibintu bidahari bakangutse (hallucinations) cyangwa bakarota bari gukora imibonano mpuzabitsina, ibintu bizwi nka Sexsomnia. Abandi bashobora kugira ikibazo cyo gukanguka umutima ubyutse mbere y’umubiri (sleep paralysis).
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubuvuzi (NIH) bugaragaza ko 64% by’abantu bakuru bahura nibura rimwe mu buzima bwabo n’ikibazo kijyanye na Parasomnia.
Nubwo nta muti uhamye wayo uzwi, abahanga bagira inama yo kuruhuka bihagije, kwirinda inzoga na caffeine mbere yo kuryama, no kuganira n’inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe kugira ngo harebwe niba hatarimo agahinda, ihungabana cyangwa umunaniro ukabije.
Kuri abo bafite abantu barwara Parasomnia mu rugo, ni byiza gukuraho ibintu bishobora kubakomeretsa mu gihe bari kugenda basinziriye, gufunga inzugi n’amadirishya neza, no kwirinda kubakangura bitunguranye.
Mu gihe iyi myitwarire ikomeje, ni ngombwa kujya kwa muganga, kuko ishobora guterwa n’imiti imwe n’imwe irimo iy’umuvuduko w’amaraso, iy’igicuri cyangwa iya asthma.





















