Kim Kardashian ashobora kubura impamyabumenyi kubera kwishingikiriza ChatGPT cyane

Yisangize abandi

Umunyamideli w’icyamamare akaba n’umukinnyi wa filime z’uruhererekane (reality TV), Kim Kardashian, yavuze ko ashobora kuzatsindwa ibizamini byo kuba umunyamategeko w’umwuga kubera kwishingikiriza cyane ChatGPT mu gihe yigaga.

Mu kiganiro Lie Detector Test cya Vanity Fair, yari kumwe na mugenzi we Teyana Taylor, bakinanye muri filime All’s Fair ya Ryan Murphy.

Teyana yamubajije niba akoresha ChatGPT mu buzima busanzwe cyangwa mu rukundo, maze Kim amusubiza ko ajya ayifashisha cyane mu by’amategeko, ariko rimwe na rimwe ikamubeshya igatuma atsindwa.

Ati: “Iyo nshaka kumenya igisubizo cy’ikibazo, mfata ifoto nkayishyira muri ChatGPT. Ariko yanteye gutsindwa ibizamini… buri gihe. Hanyuma nkababara, nkayibwira nabi.”

Yongeyeho ko rimwe ChatGPT imubwira ko ibyo imukozeho ari ukumuha isomo ryo kwiyizera ubwe. Ati: “Yambwiraga iti ‘ibi ni ukukwigisha ko ugomba kwiyizera.’ Byari bitangaje cyane!”

Kim yavuze ko ibi byabaye nk’ikinamico cy’urwenya, aho ahora afata amafoto y’ibyo ibiganiro akabishyira mu itsinda rye rya WhatsApp, akabaza inshuti ze niba robot iri kumwitwaraho nk’umuntu ufite amarangamutima.

Nk’uko Vanity Fair ibitangaza, ibisubizo bye byemejwe ko ari ukuri nyuma y’uko anyuze mu kizamini cya “Lie Detector Test”.

Amakuru ya TMZ avuga ko Kim Kardashian aherutse gukora ikizamini cya nyuma cya California Bar Exam, kigizwe n’ibibazo bitanu by’inyandiko, ikizamini cy’iminota 90 cy’ubushobozi, n’ibibazo 200 by’amahitamo menshi.

Kim yari yatangaje ko amanota y’iki kizamini azasohoka mu byumweru bike, akizeye ko azaba umunyamategeko wemewe.

Yamaze imyaka irenga itandatu yiga amategeko, afata nibura amasaha 18 buri cyumweru, nubwo afite inshingano nyinshi zirimo kurera abana bane afitanye na Kanye West.

Mu 2021, Kim Kardashian yatsinze ikizamini cya mbere kizwi nka baby bar, naho muri Nyakanga 2025 akora ikizamini cya nyuma.
Naramuka agitsinze, azahita ahabwa uburenganzira bwo gukora akazi k’ubwunganizi mu mategeko ku mugaragaro intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo guharanira ubutabera ku bantu afata nk’abakorewe akarengane.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *