Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe iby’isanzure, CNSA (China National Space Administration), cyatangaje ko cyasubitse gahunda yo kugarura ku Isi Abashinwa batatu bari mu isanzure, nyuma y’uko hagaragaye ibibazo bikekwa ku cyogajuru cyagombaga kubacyura.
Aba basanzwe mu isanzure barimo Chen Dong, Chen Zhongrui na Wang Jie, bajyanywe muri Mata 2025 mu rugendo rw’amezi atandatu. Byari biteganyijwe ko bazagaruka ku Isi ku wa 5 Ugushyingo 2025 bakoresheje icyogajuru Shenzhou-20, ariko gahunda yo kubacyura yasubitswe bitunguranye.
Mbere y’uko iby’iyo gahunda bisubikwa, Chen Dong yari yatangaje ko yamaze guha itsinda ribasimbura urufunguzo rwa sitasiyo y’u Bushinwa iri mu isanzure, nk’ikimenyetso cyo gusoza inshingano zabo. Uwo muhango w’itangwa ry’urufunguzo watambutse kuri Televiziyo y’igihugu, CCTV.
CNSA yatangaje ko icyemezo cyo gusubika kigaragaza “gushyira imbere umutekano w’abogejuru”, ndetse ko hatangiye isesengura ryimbitse ku bibazo icyogajuru gishobora kuba gifite. Gusa ntabwo yatangaje igihe Abashinwa batatu bazagarukira ku Isi, cyangwa igihe gahunda nshya yo kubacyura izatangirira.
Iyi sitasiyo y’u Bushinwa mu isanzure, izwi nka Tiangong, ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu mugambi w’igihugu cyo guharanira kuba kimwe mu bihugu biyoboye isanzure ku isi.






















