Ihuriro ry’Abatunganya Ibikomoka ku Mpu mu Rwanda ryatangaje ko iterambere ry’uru rwego rikibangamirwa no kutagira uruganda rutunganya impu imbere mu gihugu, bigatuma abacuruzi bohereza impu zitunganyijwe hanze ku giciro gito, nyuma bakazisubirana zihenze.
Kamayirese Jean d’Amour, Umuyobozi w’iri huriro, yavuze ko hakenewe ubufatanye bwa Leta n’abashoramari kugira ngo habeho uruganda rutunganya impu mu Rwanda.
Yagize ati:
“Turifuza ko Leta yakomeza kutwegereza ubushobozi. Dufite abantu benshi bafite ubushake bwo gukora, ariko bakabura ubushobozi bwo gukomeza ubucuruzi bw’impu. Hakenewe abashoramari n’abaterankunga batwemera.”
Kamayirese yasobanuye ko kugeza ubu abacuruzi b’impu bakoresha amafaranga menshi bajya kuzishaka mu bihugu by’abaturanyi, kandi akenshi bakahabona impu zifite ubuziranenge buke.
Mu kwezi kwa Werurwe 2025, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yabonye umushoramari uzubaka uruganda rutunganya impu imbere mu gihugu, ruzakorwamo ibikoresho bitandukanye nka inkweto, amasakoshi n’imikandara, rugatangirira ku ruhu rw’amaguru y’amatungo abagirwa mu gihugu.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko mu mwaka wa 2023/2024, u Rwanda rwohereje hanze impu z’inka zipima ibilo 1.763.844, zinjiriza $2.798.861, mu gihe impu z’amatungo magufi zapimaga ibilo 440.961, zinjiza $699.715.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ifite intego yo gutunganyiriza impu mu gihugu, aho kuzigurisha zitaratunganywa, kugira ngo ibikozwemo byoherezwe ku isoko mpuzamahanga bikungura igihugu.
Biteganyijwe ko icyanya cy’inganda gitunganya impu kizubakwa i Bugesera, kikazafasha igihugu kwinjiza miliyoni 430$ buri mwaka.
Kuva mu 2024, impu zoherezwa hanze zagaragaje inyungu ikabakaba miliyari 11,7 Frw, bikaba byitezwe ko iyi mibare iziyongera nibimara gutangira gutunganyirizwa imbere mu gihugu.





















