U Bufaransa bwasabye abaturage babwo guhita bava muri Mali kubera umutekano muke

Yisangize abandi

Guverinoma y’u Bufaransa yasabye abaturage bayo bari muri Mali guhita bava muri icyo gihugu, nyuma y’uko umutwe w’abarwanyi wa JNIM ukorana na al-Qaeda wagabye ibitero byahungabanyije ubuzima bw’igihugu, bituma lisansi ibura, amashuri afunga n’amashanyarazi adakora.

Mu itangazo ryasohotse ku wa Kane, Paris yavuze ko umutekano muri Bamako no mu bindi bice bya Mali ukomeje kuba muke, bityo Abafaransa bakwiye gusohoka mu gihugu “vuba bishoboka.”

Kuva muri Nzeri 2025, abarwanyi ba JNIM bagabye ibitero ku makamyo atwara lisansi cyane cyane aturuka muri Senegal na Côte d’Ivoire, aho Mali yakuraga ibikomoka kuri peteroli byayo byinshi.

U Bufaransa bwagize buti: “Turagira inama Abafaransa bose bari muri Mali kuva mu gihugu hakiri indege zibafasha kubikora. Ingendo zo ku butaka ntizifite umutekano, kandi imihanda y’igihugu iri mu byago byo kugabwaho ibitero n’imitwe y’iterabwoba.”

Iyi nama ije nyuma y’uko ibigo mpuzamahanga bikora ubwikorezi byatangaje ko bihagaritse ibikorwa muri Mali kubera kubura ibikomoka kuri peteroli no guhungabana k’umutekano.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *