Umugore w’imyaka 22 uturuka i Nyamagabe yashatse, yabyariye mu modoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster yavaga i Muhanga yerekeza i Rubavu, ubwo yafatanwaga n’ibise bageze mu Murenge wa Ngororero, ahitwa Kazabe, ku wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025.
Amakuru avuga ko ubwo ibise byatangiraga, umushoferi yahise ahagarika imodoka abagenzi basohoka, maze ku bw’amahirwe bahagarika imbangukiragutabara yatambukaga, umuganga wari uyirimo ahita atangira kumufasha kubyara aho muri Coaster.
Nyuma yo kubyara, hahise haza indi ambulance y’Ibitaro bya Muhororo yamujyanye gukurikiranirwa hafi n’abaganga.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhororo, Dr. William Namanya, yemeje ko uyu mubyeyi n’umwana we bameze neza. Ati:
“Umubyeyi yabyaye neza kandi n’uwo yibarutse yatangiye konka. Yafashijwe n’abaganga b’Ibitaro bya Kabaya bahise bahagera bamugeza kuri Muhororo, ubu ameze neza.”
Dr. Namanya yasobanuye ko kuba yari inda ya mbere bishobora kuba byatumye atamenya ko ibise byatangiye, kuko byari biteganyijwe ko azabyara tariki 6 Ugushyingo, ariko bikunze kuba ko iminsi yarenga cyangwa ikagabanuka.
Yashimye uburyo u Rwanda rwashyize imbaraga muri serivisi z’ubuzima, harimo kongerera ubushobozi ibitaro n’abajyanama b’ubuzima, bituma nk’ibyabaye kuri uriya mubyeyi bitagira ingaruka mbi.





















