AFC/M23 yavuze ko itazihanganira ibikorwa by’ingabo z’u Burundi bikomeje kwibasira abasivili

Yisangize abandi

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC ryatangaje ko ritazemera na gacye ibikorwa bivugwa ko bikorwa n’ingabo z’u Burundi mu Burasirazuba bwa Congo, birimo no kubuza abaturage amafunguro bikabasiga mu kaga.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yabwiye itangazamakuru ko iri huriro riri kurwana ku nyungu z’abaturage b’Abanye-Congo, bityo ko igihugu cyangwa itsinda ryose ririvangamo rizafatwa nk’uruhande rubangamira amahoro.

Yagize ati: “Turi mu rugamba rwo gushakira ibisubizo Abanye-Congo kandi uwivanga muri ibi bibazo aba anyuranyije n’ibigamijwe. Ntituzabyihanganira.”

Mbonimpa yavuze ko ingabo z’u Burundi ari zo zagabye ibitero mu masisi, by’umwihariko mu midugudu ya Nturo na Ngungu, ndetse ko kugeza ubu zigifunga inzira zifasha abaturage ba Minembwe kugera ku masoko.

Ati: “Mwese murabizi ko turi mu makimbirane n’u Burundi. Basenye Nturo, batugabaho ibitero i Ngungu kandi bahohotera abasivili. Kugeza ubu baracyafunze inzira zose zijya i Minembwe, ku buryo abaturage batabasha kugera aho bagura ibyo kurya.”

AFC/M23 yavuze ko ingabo z’u Burundi iyo zifatika nk’izije ku rugamba, zifatwa nk’umwanzi kimwe n’ingabo za RDC. “Nibagaragara imbere yacu nk’ingabo zitwotsa igitutu, tubafata nk’abarwanyi batwugabyeho.”

Ingabo z’u Burundi ziri muri Congo hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi yo mu 2022, yavuguruwe mu 2023, hagamijwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Guhera ku wa 16 Ukwakira 2025, izo ngabo zashyizeho inzitizi zibuza abaturage ba Minembwe kujya ku masoko, bituma ibiciro by’ibicuruzwa bihenda cyane. Isukari yavuye kuri $180 igera kuri $600, umunyu uva kuri $25 ugera kuri $250, umuceri uva kuri $50 ugera kuri $250, naho isabune iva kuri $18 igera kuri $50.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *