Umwanditsi n’umuremyi wa filime nyarwanda, Deborah Ishimwe, yamuritse umushinga we mushya yise “Bedwetter”, werekana uburyo abantu bakuru bahura n’ipfunwe rikomoka ku kibazo cyo kunyara ku buriri—ikintu gikunze guhishwa kubera isoni nyinshi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Deborah yavuze ko yatekereje gukora iyi filime kugira ngo agaragaze ubuzima bw’abantu bahura n’aka kaga, kandi bakunze guhabwa urwamenyo cyangwa gucibwa urubanza n’ababazengurutse.
Yagize ati: “Ni ikibazo abantu benshi bahisha kubera isoni. Akenshi sosiyete ibafata nk’abatagira isuku kandi atari byo. Ni ikibazo gishobora kuvurwa. Nashakaga kugaragaza urugendo rw’umuntu uhangana n’ipfunwe, agasuzuguro n’akarengane akenshi akorerwa n’umuryango, ariko nyuma akigirira icyizere.”
Deborah avuga ko filime igamije gusaba abantu gusobanukirwa ko uburwayi atari bwo buvuga umuntu uwo ari we, ahubwo ari ikibazo cy’ubuzima gikeneye kwitabwaho. Yongeraho ko benshi babaho mu gahinda n’isoni kubera gucibwa urubanza, bigatuma ikibazo kirushaho kubaremereye.
Yagize ati: “Nifuzaga kwibutsa sosiyete ko abantu bafite ibibazo bibangamira imibereho yabo, nko kunyara ku buriri, badakwiye gutukwa cyangwa guteshwa agaciro. Hari ibibazo tutabona inyuma, kandi bishobora kuba bifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe cyangwa ubuzima bw’umubiri umuntu atabasha kugenzura.”
Nubwo hari abibajije niba yaba ashingiye ku buzima bwe bwite, Deborah yasobanuye ko inkuru ari ishingiye ku mibereho ya buri munsi mu miryango itandukanye no ku nkuru z’abantu batandukanye yagiye yumva.
Ati: “Sivuga ubuzima bwanjye. Nahereye ku nkuru ziba mu miryango yacu, abaturanyi ndetse n’abandi bantu tugenda duhura na bo. Nashatse kubishyira muri sinema ngo bitange ubutumwa bufite ingaruka.”
Mu gukora iyi filime, avuga ko imbogamizi zikomeye yahuye nazo zari zo kwemeza abakinnyi kugera ku rwego rw’imyitwarire no kugaragaza amarangamutima asaba ubuhanga, ndetse no kubona ibikoresho bihagije byo gutunganya filime ku rwego rwisumbuye.
“Bedwetter” ikinwemo na Deborah ubwe hamwe n’abakinnyi barimo Antoinette Uwamahoro, Aisha Inkindi, D’Amour Selemani n’abandi bamenyerewe muri sinema. Deborah avuga ko yabahitamo kubera ubunararibonye n’ubushobozi bwo kwinjira neza mu mwanya w’umukinnyi uhanganye n’ikibazo cy’imvune zo mu buzima bw’imbere.
Yongeraho ko iyi filime itandukanye n’indi mishinga ye nka “Nyuma y’Impeta” na “Amahitamo Agoye”, kuko yibanda ku kibazo kitavugwaho kenshi muri sinema nyarwanda kandi gifite uburemere bwo mu mutima.
Deborah yemeza ko “Bedwetter” izafasha gufungura inzira nshya mu gukora filime zicukumbura imibereho y’abanyarwanda mu buryo bwagutse, ntizibe gusa ku nkuru z’urukundo n’imibanire isanzwe, ahubwo zigakora kuri bimwe mu bibazo bikomeye sosiyete ikunda kwirengagiza.
Ashimira ko iyi filime ishobora no gutera abanyamakuru ba sinema gutinyuka gukora inkuru zifite umwihariko n’ubushakashatsi bwimbitse, zigaragaza ubuzima bw’abantu mu buryo butaramenyerewe.





















