Minisitiri Nduhungirehe yahaye ikaze abafana ba Arsenal baturutse hirya no hino muri Afurika
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yahaye ikaze abafana ba Arsenal yo mu Bwongereza baturutse hirya no hino muri Afurika aho bitabiriye Iserukiramuco rizwi nka Arsenal Africa Fans Festival 2025.
Iri serukiramuco ry’iminsi itatu, ribereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, aho byitezwe ko rizitabirwa n’abafana na Arsenal basaga 600. Ni ubwa Gatandatu iri serukiramuco ribaye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, bakiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu by’umwihariko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB na Minisiteri ya Siporo.
Abitabiriye Iserukiramuco rya AAFF2025 bazakora ibikorwa birimo ibyo gufasha, umuganda wo gutera ibiti ndetse n’ibindi bijyanye n’ubukerarugendo.
U Rwanda ni rwo rwakiriye iri serukiramuco binyuze mu Itsinda ry’Abafana ba Arsenal, RAFC (Rwanda Arsenal Fans Community).