Trump yavuze ko Amerika ishobora gusubiza miliyari 149$: Impaka ku misoro ya tariffs zongeye gukomera

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Amerika ishobora gusubiza amafaranga arenga miliyari 149 z’amadolari nyuma y’impaka zikomeje kuvuka ku misoro ya “tariffs” yashyizweho mu gihe cy’ubutegetsi bwe. Trump yavuze ko bishoboka ko Leta ya Amerika ishobora gusubiza ayo mafaranga nyuma y’ibibazo by’amategeko ndetse n’impaka zagaragaye ku buryo iyo misoro yashyizweho…

Soma inkuru yose

Polisi ya Uganda yahaye umupolisi inkweto zidasanzwe kubera ikirenge kinini cyamubuzaga gukora neza

Umupolisi wari umaze igihe abura inkweto zimukwira yahawe izifite ibice 52 ku bipimo byo mu Burayi Polisi ya Uganda yahaye umupolisi wayo, PPC Olepus Jovian, inkweto zihariye nyuma y’igihe kinini ahura n’ikibazo cyo kubura inkweto zimukwira kubera ubunini bw’ikirenge cye. Kumunsi wo kuwa Kane, ubuyobozi bushinzwe ibikoresho muri Polisi ya Uganda bwamushyikirije inkweto z’akazi zifite…

Soma inkuru yose
Ntibisanzwe: Yabyaye abana 2 badahuje ba se

Ntibisanzwe: Yabyaye abana 2 badahuje ba se

Mu mwaka 2018, hari umugore wagannye kaminuza nkuru ya Colombia agiye gusuzumisha uturemangingo ndangasano tw’abana babiri b’impanga yabyaye. Kubera ko ibipimo byagaragazaga ko abana bahuje nyina ariko badahuje se, byatumye iyi kaminuza isubiramo ibi bipimo kugira ngo bizere ko ibisubizo bari kubona ari ukuri. Byabaye ibitangaza kubera ko ibipimo byose byagaragaje ko izi mpanga zidahuje…

Soma inkuru yose

Intambwe nshya mu ruganda rw’ubuhanzi: Ibarura rizagaragaza abahanzi n’impano nshya mu gihugu

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Ishami rya LONI rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), yatangije umushinga witwa “Guha imbaraga Inganda ndangamuco mu Rwanda, hubakwa inzego zihamye”. Umushinga ufite intego nyamukuru yo guteza imbere uruganda ndangamuco n’ubuhanzi mu Rwanda binyuze mu: Kimwe mu bikorwa by’ingenzi bigize uyu mushinga ni ugukora ibarura…

Soma inkuru yose

Muri Zambia: Abagabo babiri bakatiwe nyuma yo gushinjwa umugambi wo kuroga Perezida w’icyo gihugu.

Mu gihugu cya Zambia, Urukiko rwahamije abagabo babiri icyaha cyo kugerageza kwivugana Perezida Hakainde Hichilema bakoresheje uburozi, rubakatira igifungo cy’imyaka ibiri. Abakatiwe ni Leonard Phiri, umuturage wa Zambia, na Jasten Mabulesse Candunde, ukomoka muri Mozambique. Bombi bafashwe mu Ukuboza 2024 batunze ibintu bivugwaho kuba amarozi, birimo n’umurizo w’uruvu. Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bombi bari bahawe…

Soma inkuru yose

Nyarugenge: Inkuru y’urupfu rw’umusore bikekwako yiyahuye abitewe n’umukino w’akadege

Mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, hamenyekanye inkuru y’inshamugongo ubwo umurambo w’umugabo witwa: Turimumahoro Antoine, wari usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto, wabonekaga muri ruhurura ya Mpazi. Amakuru dukesha abaturiye ako gace avuga ko nyakwigendera yaherukaga kubonwa ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, ari mu kabari akina umukino w’amahirwe…

Soma inkuru yose

Imyanya y’ibanga: Ese kuki itakiri ibanga muri iki gihe?

Mu gihe ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byihutisha buri kimwe, imyanya y’ibanga yo yabaye nk’aho ari ibintu bisanzwe byo kugaragaza. Uyu niwo mwanya wo kwisuzuma ku ngaruka zabyo no kugaruka ku muco n’indangagaciro. Hari igihe imyanya y’ibanga yari ishingiro ry’icyubahiro n’ubwubahane. Aho kera ibintu bitaradogera, umuntu warangwa no kwifata no kubika amabanga ye yagiraga agaciro gakomeye mu…

Soma inkuru yose

Bugesera: Haravugwa inkuru mbi y’umusore wasanzwe mu cyumba yapfuye

Mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera, humvikanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umusore w’imyaka 24 witwa Baributsa Augiste, ukomoka mu Karere ka Nyamagabe. Uyu musore yasanzwe mu nzu ye yibanagamo wenyine yapfuye, aho bikekwa ko mu byamuhitanye harimo: uburwayi n’inzara, bitewe n’uko yari amaze igihe adafite akazi kandi adafite amikoro ahagije. Uko byamenyekanye Amakuru y’urupfu rwa…

Soma inkuru yose

Nepal: Amashyaka yasabye ko abakuwe k’ubutegetsi babusubizwaho

Amashyaka yo mu gihugu cya Nepal yasabye perezida w’iki gihugu ko yasubiza k’ubutegetsi abagize intekonshingamategeko yari aherutse kwirukana, ni nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabaye mu rwego rwo kurwanya ruswa. Abicishije mu nyandiko, amashyaka 8 arimo n’amashyaka akomeye nka Nepali Congress, CPN-UML na Maoist Centre, yavuze ko Perezida Ram Chandra Poudel yakoze ibinyuranije n’itegekonshinga. Perezida Poudel yirukanye…

Soma inkuru yose

Ese bigenda bite iyo umuntu arangije amashuri yisumbuye?

Nshuti yange, wowe warangije amashuri yisumbuye cyangwa wowe witegura kuyarangiza, mpa akanya gato katarengeje iminota 5 kugeza ku minota 10 nkuganirize. Kurangiza amashuri yisumbuye ni intambwe ikomeye mu buzima bw’umuntu. Ndetse benshi bumva ari igihe cyo gutangira inzira nshya, aho bamwe baba barangamiye gukomereza amashuri muri Kaminuza, abandi barangamiye akazi, abandi na bo bagashakisha ubundi…

Soma inkuru yose

UNHCR yohereje mu Rwanda Abanyarwanda barenga 280 bari barashimuswe na FDLR

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryafashije gutaha mu Rwanda Abanyarwanda 284, bari baragizwe imfungwa n’umutwe wa FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Aba baturage bari bamaze igihe mu nkambi y’agateganyo iherereye i Goma, nyuma yo gukurwa mu bice bitandukanye FDLR yari ibafungiye. Iki gikorwa cyo kubacyura gishingiye ku byemezo…

Soma inkuru yose

Waruziko kuryama amasaha macye bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu ?

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’ubuzima bwagaragaje ko gusinzira amasaha 7–9 mu ijoro ari ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu. Gusa nubwo bimeze bityo, ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi ku isi badasinzira bihagije, kandi bibagiraho ingaruka zikomeye mu mubiri n’ubwonko bwabo mu buryo butandukanye. Kuryama amasaha make adahagije bigira ingaruka nyinshi zirimo: Kudasinzira bihagije byongera ibyago byo…

Soma inkuru yose
Nyamasheke

Nyamasheke: Abakobwa baravugwaho gushukisha amafaranga abagabo bubatse

Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Bushekeri, abakobwa baravugwaho gushukisha amafaranga abagabo bafite ingo, maze bagatoteza abagore babo. Aba bagore bavuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagabo babo bitewe n’abagore ndetse n’abakobwa babarusha amafaranga bashukisha abagabo babo, bagatuma babakubita bagamije ko barambirwa, bakahukana maze izo ngo zigatahamo abo bakobwa. Ibi kandi biteza amakimbirane hagati y’abakazana…

Soma inkuru yose
Umutingito muri Afghanistan

Abarenga 1,400 barapfuye, Nta mugore wari wemerewe kuvurwa n’umugabo!

Umutingito ukomeye wibasiye igihugu cya Afghanistan wasize abarenga 1,400 bitabye Imana n’aho abasaga 3,124 barakomereka nk’uko byatangajwe na leta y’Abatalibani. Ku Cyumweru, nibwo umutingito wo kugipimo cya 6 watangiriye mu ntara ya Kunar ugakomereza mu ntara ya Nangarhar na Laghman biherereye muri Afghanistan. Ni umwe mu mitingito wishe abantu benshi muri iki gihugu cya Afghanistan…

Soma inkuru yose
Hinton Godfather of AI

Hinton watangije AI yaburiye Isi kubera ibyango bigiye guterwa na AI

Ku myaka 77, Geoffrey Hinton ufatwa nk’umuhanuzi mu ikoranabunga, akaba aherutse no gutsindira igihembo cya Nobel yatangaje ko ubwengebukorano (AI) buzateza ibyago mu Isi ntibutagenzurwa. Uyu mugabo wahawe akazina ka se wa batisimu w’ubwengebukorano (Godfather of AI) azwi nk’umwe mubatangije deep learning ndetse na neural network, ibi bikaba aribyo byashingiweho mu ikorwa rya AI imaze…

Soma inkuru yose
Akarere ka Nyanza

Nyanza: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we

Nyanza: Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo iratangaza ko umugore w’imyaka 21 yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we. Byabereye mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza aho bikekwa ko nyakwigendera yasanze umugore we ari kumwe n’undi mugabo i saa munani z’ijoro bagatangira kurwana. UMUSEKE wamenye amakuru ko iki cyaha cy’ubwicanyi bikekwa ko…

Soma inkuru yose
Ibibwana

Muri Congo abantu bafatanywe ibibwana by’intare bigiye kubakoraho

Abantu batandatu batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibyana bitatu by’intare ubwo bari mu muhanda wa Kasenga mu bilometero bicye uvuye i Lubumbashi mu Ntara ya Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba bantu batandatu bafashwe mu cyumweru gishize tariki 08 Kanama 2025, boherejwe ku biro by’Ubushinjacyaha bw’Urukiko rwisumbuye rwa Lubumbashi kugira ngo basobanure…

Soma inkuru yose
Indangamuntu

Icyumweru cy’irangamimerere gikemura byinshi ku mwirondoro w’umuntu

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, haratangira icyumweru cyahariwe irangamimerere, aho ibibazo bijyanye na serivisi zaryo, zifasha kuba ku gihe ku bijyanye n’irangamimerere. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishishikariza abaturarwanda kwitegura, bakagana inzego bireba kugira ngo, amakuru yabo abe yuzuye kandi ajyanye n’igihe, cyane cyane muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje mu nzego zitandukanye z’ubuzima…

Soma inkuru yose
AFC/23 M23

FARDC yabujije abasirikare bayo gutera AFC/M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyabujije abasirikare bacyo kugaba ibitero ku birindiro by’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu. Ubu butumwa bwa Télégramme bwanditswe n’ubuyobozi bwa FARDC bumenyesha abasirikare ba RDC ko bagomba kubahiriza gahunda z’amahoro zikomeje. FARDC yamenyesheje aba basirikare ko “umwanzi nabatera”, bagomba gusubizanya imbaraga nyinshi, bagahangana na we. Ese urashaka…

Soma inkuru yose
Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe. Yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu Dr Nsengiyumva yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025. Asimbuye Dr Edouard Ngirente wari kuri izi nshingano kuva mu 2017. Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kugeza…

Soma inkuru yose
Dore uko mugore yiberega mu ishyamba n'udukobwa twe 2

India: Dore uko mugore yiberega mu isenga n’udukobwa twe 2

Polisi yo m’Ubuhinde (India) yatangaje ko yavumbuye umugore ukomoka m’Uburusiya wiberaga mu ishyamba rya wenyine n’udukobwa twe tubiri (2). Nkuko byatangajwe n’apolisi yo m’Ubuhinde, uyu mugore yitwa Nina Kutina afite imyaka 40, akaba afite abana babiri umwe w’imyaka 6 n’undi w’imyaka 4, basanzwe mu musozi wa  Ramatirtha kamwe mu dusozi dukunda gusurwa n’abamukerarugendo, aka gasozi…

Soma inkuru yose
Umuyobozi w’urubyiruko yishwe na Wazalendo

Umuyobozi w’urubyiruko yishwe na Wazalendo

WALIKALE: Umuyobozi w’urubyiruko i Waloa Yungu, muri teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yishwe arashwe n’inyeshyamba zibumbiye mu ihuriro rya Wazalendo, rikorana na Leta ya RDC. Uyu muyobozi yishwe ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga 2025, arashwe n’abo barwanyi bo mu mutwe witwa Mouvement d’Action pour le Changement (MAC). Amakuru avuga ko nyakwigendera…

Soma inkuru yose
ingabire victoire

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo cyatangajwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nyakanga 2025, nyuma yuko ruburanishije urubanza ku ifungwa ry’agateganyo ruregwamo uyu munyapolitiki. Ingabire Victoire washinze ishyaha DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, akurikuranyweho ibyaha birimo kurema…

Soma inkuru yose
Lamin Yamar

Lamine Yamal yashinjwe gutesha agaciro abafite ubumuga

Rutahizamu wa FC Barcelone, Lamine Yamal, yashinjwe gutesha agaciro abafite ubumuga, nyuma yo kwishyura abafite ubumuga bw’ubugufi ngo abifashishe yishimisha mu birori by’isabukuru ye. Ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025, ni bwo Lamine Yamal yizihije isabukuru y’imyaka 18, atumira inshuti ze mu munsi mukuru wo kwishimira ibyo yagezeho. Mu kurushaho kunezerwa no kunezeza bagenzi…

Soma inkuru yose
Wema sepetu

Wema Sepetu yanyomoje ibihuha byavugaga ko yapfuye

Umunyamideri, Umukinnyi wa filime akaba na Nyampinga wa Tanzania ubitse ikamba rya 2006, Wema Sepetu yanyomoje ibihuha byazengurutse ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yitabye Imana avuga ko nubwo ntacyo bimutwaye ariko atari ibintu byiza. Ni amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba w’itariki 13 Nyakanga, aho bafashe ifoto ye bashyiraho urumuri rukunze gukoreshwa iyo…

Soma inkuru yose
Inkweto zishaje cyane ku Isi

Ni zo nkweto zifite imyaka myinshi-Menya byinshi kuri izi nkweto

Abashakashatsi bo mu Bwongereza bataburuye urukweto rufite imyaka 2,000, aba bashakashatsi bagaragaje ko uru ari rwo rukweto runini cyane ku Isi-Ni urukweto rwataburuwe mu mbuga yo muri Roma. Aba bashakashatsi babwiye ikinyamakuru AFP ko bagiye gukora ubushakashatsi bwimbitse. Izo nkweto zifite uburebure burenga sentimetero 30, izo nkweto zataburuwe n’itsinda ry’abashakisha ibisigaratongo bo muri Vindolanda Charity…

Soma inkuru yose
KAZUNGU Denis

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo ibishingiye ku bantu barenga 10 babonetse bashyinguye mu cyobo yari yaracukuye aho yari acumbitse, rutegeka ko igihano yahanishijwe kigumaho. Ni icyemezo cyatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, nyuma yuko…

Soma inkuru yose
Nanga wa 23

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika i Goma, anahabwa umugisha na bamwe mu Basenyeri muri Kiliziya Gatulika, barimo Musenyeri wa Lubumbashi, Fulgence Muteba. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025 mu Mujyi wa Goma, umaze amezi atandatu…

Soma inkuru yose

U Rwanda rugiye gufungura ibitaro 10 bya Kaminuza mu Ntara

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje intambwe yatewe mu rwego rw’ubuvuzi, ubu mu Rwanda hakaba habarurwa Ibigo Nderabuzima birenga 500 n’ibitaro birenga 50. Kuri ubu, ngo mu Rwanda hagiye gufungura ibitaro 10 bya Kaminuza hirya no hino mu Ntara. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabigarutseho mu kiganiro yahaye RBA. Yasobanuye ko amateka y’amavuriro mu Rwanda, agaragaza ko yatangiye…

Soma inkuru yose

Trump yatumiye Perezida Kagame na Tshisekedi mu nama i Washington

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald J. Trump yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, abatumira mu nama izabahuriza i Washington DC. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yemeje ko ayo mabaruwa yohererejwe Abakuru b’Ibihugu bombi nyuma yo gushyira…

Soma inkuru yose

Miliyoni 14 z’abana bashobora gupfa mu myaka itanu kubera umwanzuro wa Trump

Impinduka Donald Trump yakoze zo kugabanya hafi yose inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaga ku bikorwa by’ubutabazi mpuzamahanga, zishobora gutuma abantu barenga miliyoni 14 bapfa mbere y’umwaka wa 2030, nk’uko ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cya The Lancet bubigaragaza. Ubushakashatsi buvuga ko kimwe cya gatatu cy’abari mu kaga ko gupfa imburagihe ari abana. Mu…

Soma inkuru yose

Dosiye ya Ingabire Victoire yaregewe urukiko

Ubushinjacyaha Bukuru bwaregeye dosiye ya Ingabire Victoire Umuhoza Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ingabire washinze ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, yatawe muri yombi tariki ya 19 Kamena 2025, hashingiwe ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Kigali. Urukiko Rukuru rwafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma Ingabire akekwaho…

Soma inkuru yose

Uko byari bimeze tariki ya 1 Nyakanga 1962, umunsi wahaye Abanyarwanda icyizere nyuma kikaraza amasinde

“Ibyo twari twizeye si byo twabonye, nakugereranyiriza nk’umugore waba utwite yizeye ko azabyara akana kazima, hanyuma agakuramo inda, ukabona ibintu wari wizeye si byo bibaye.” Ayo ni amagambo ya Mugesera Antoine, umwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, mu kiganiro cyihariye na IGIHE, asobanura ko ibyo Abanyarwanda bari biteze nyuma y’uko igihugu kibonye Ubwigenge…

Soma inkuru yose

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi mu Karere ka Muhanga ubwo yari kumwe na bagenzi be mu bwato bwakoze impanuka bukarohama. Uyu musore witwa Niyonshuti Michel yarohamye ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, umurambo we uboneka kuri iki Cyumweru tariki 29…

Soma inkuru yose

Ingamba z’ubwirinzi zijyanye n’ikibazo kizwi – Amb Ngoga abwira Akanama ka Loni

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yagaragaje ko rwiteze impinduka mu mikorere y’ubutumwa bw’amahoro bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) nyuma y’aho impande zombi zigiranye amasezerano y’amahoro ku wa 27 Kamena 2025. Nk’uko bigaragara muri aya masezerano yasinyiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na RDC byemeranyije gufasha MONUSCO…

Soma inkuru yose

Amasezerano y’amateka hagati y’u Rwanda na Congo yasinywe

Isi yose yakurikiye umuhango wo gusinya amasezerano agamije amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu bayasinyiye imbere y’Umunyamabanga wa leta ya America, Marco Rubio. Ni inkuru yari yabaye kimomo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, muri Congo Kinshasa no ku isi. Impande zirebwa ntizatengushye abafite amatsiko yo…

Soma inkuru yose

Kenya: Abigaragambya barashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi

Muri Kenya, abari mu myigaragambyo mu rwego rwo kwibuka bagenzi babo bapfuye baguye mu myigaragambyo yakozwe umwaka ushize wa 2024, bafashwe nk’abashaka guhirika ubutegetsi. Abo bibukwa muri iyo myigaragambyo yatangiye ku itariki 25 Kamena 2025, ni abaguye mu myigaragambyo yakozwe ahanini n’urubyiruko rwiswe ‘Gen-Z’, rwamaganaga izamuka rikabije ry’imisoro ndetse n’ubuzima buhenze cyane muri icyo gihugu….

Soma inkuru yose