Ku wa 18 Mata 2025, nibwo amashusho y’uwitwa NSHIMIYIMANA Alexis, Umwana ifite imyaka umunani (8), utuye mu karere ka Burera, mu murenge wa Gitovu, akagari ka Runoga, umudugudu wa Kiraho yakwirakwiye ku mbugankoranyambaga atangajwe n’uwitwa “M.Jean de Paix”. Uyu mwana yagaragaye afite ishyaka ryo kuririmba indirimbo yitwa “Mariya ni umubyeyi”. Nka Gate of Wise twifuje kuvugana n’uyu mwana usanzwe uririmba muri choir (Chorale) yitwa Peur Cantores Mutunguru, ikorera muri Diocese ya Ruhengeri, kuri ubu iyobowe na Padiri “I.Providence”

Bigoranye twabashije kuganira n’uyu mwana mu masaha ashyira saa yine cyangwa tatu z’ijoro. Mu byishimo byinshi twaganiriye na N.Alexis, umva ikiganiro kiza twagiranye ku murongo wa telephone:
Umunyamakuru yatangiye amubaza ati: “Alex ufite imyaka ingahe?”
Alexis ati: “Mfite imyaka 8”.
Umunyamakuru ati: “Mwaba mwabonye amashusho yanyu kuri YouTube?”
Alexis ati: ” Oya, ntabwo ndayabona ariko barikubitubwira”.
Umunyamakuru ati: ” Watangiye kuririmba ryari?”
Alexis ati: ” Natangiye kuririmba ari uko bafunze insengero!”
Umunyamakuru yahise amusaba kuririmba indirimbo “Mariya ni umubyeyi”, atazuyaje Alexis yahise atangira kuririmba nka kwa kundi yabikoraga!
Mu matsiko menshi twibazaga icyo uyu mwana yifuza kuba. Yadutunguye! twari twiteze ko ari butubwire ko azaba “umuririmbyi ukomeye” ariko Alexis atuje umva uko yatubwiye:
Alexis ati: “Nzaba Padiri”
Ikibazo cya nyuma, umunyamakuru ati: “Wuyumva gute iyo uririmba?”
Alexis ati: ” Mba numva aribyo bizanyiza”
Mu gusoza umunyamakuru yamubajije icyo yabwira abantu kuri Pasika.
Alexis ati: “Nababwira kujya mu ijuru”.
Muri make icyo ni cyo kiganiro gishimishije twagiranye n’umwana N.Alexis, mwese mwakunze kubera ishyaka yari afite mu kuririmba. Amashusho y’umwimerere y’uyu mwana mwayasanga ku muyoboro wa YouTube “Mahoro Channel Rwanda”.
Nsoza reka nunge murya Alexis, maze mbifurize kuzajya mu ijuru.