Burundi: Ambasade y’u Buholande igiye gufungwa mu gihugu cy’u Burundi.

Share this post

U Buholandi bwatangaje ko bugiye gufunga Ambasade yabwo mu bihugu bitandukanye harimo n’u Burundi.

Ibi byatagajwe na Caspar Veldkamp, uyu ni minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gihugu cy’u Buholandi. Ibi yabivuze mu ibaruwa yandikiye inteko nshingamategeko, ambasade zigera muri 5 nizo zizafungwa.

Mu ibaruwa yagize ati: “Mfite gahunda yo gufunga Ambasade eshanu ndetse n’ibiro bihagarariye inyungu zacu mu bihugu bikurikira, i Bujumbura mu Burundi, Havana muri Cuba, Juba muri Sudan y’epfo, Tripoli muri Libya, Yangon Mynmar, n’ibiro bihagarariye inyungu zacu muri Antwerp mu Bubiligi na Roi de Janeiro muri Brésil.

U Burundi ni bimwe mu bihugu bizahura n’ingaruka zikomeye kubera ko inkunga nyinshi ziyihabwa n’iki gihugu. Ibi Kandi bishobora no kwangiza imibanire y’u Burundi n’u Buhorande.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *