Umuhanzi Niyobosco agiye gusohora indirimbo nshya.
Umuhanzi NIYOKWIZERWA Bosco uzwi nka NIYOBOSCO wari umaze igihe adasohora indirimbo yagaragaje ko agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya yitwa “Daddy God”.
Amaashusho yasangije abamukurikirana ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaramo we n’umunyarwenya umaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda hafi ya bose Dr.Nsabi, uyu Dr Nsabi agaragara arikuroga Niyobosco ariko aka wa mugani ngo
Urucira mu kaso rukica nyoko
Byarangiye Dr. Nsabi ariwe unyoye ubu burozi.
Niyobosco aherutse gutangaza ko yihebeye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.