M.Irene yanyomoje amakuru avuga ko yatandukanye na Vesitine na Dorcas.
Umunyamakuru akaba n’ureberera inyungu z’abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana Vesitine na Dorcas yabwiye ikinyamakuru The choice Live ko “Amakuru arigukwirakiwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ‘ko yatandukanye n’abahanzi Vesitine na Dorcas ari ikinyoma cyambaye ubusa!”
Ahubwo uyu M.Irene yahise atangaza ko aba bahanzi bagiye gusohora indi ndirimbo nshya yitwa “Ibihe” izajya hanze mu minsi mike iri imbere.