Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido mu muziki wa Africa yatangaje ko agiye gutanga amadolari 1,000$ ku mufana uzatanga igitekerezo ku ndirimbo ye afatanyije n’umuhanzikazi Victoria Monèt mu ndirimbo yitwa Offa me “offer me”.
Abanyijuje muri comment David yanditse ati:
“Thank you guys for all the support on this project, sending 1,000$ to whomever comments the most in the next 5 days”
Tugenekereje mu Kinyarwanda “Mwarakoze kudufasha muri uyu mushinga, ndigutanga, 1,000$ ku mufana uzatanga comment nziza”.
Iyi ndirimbo imaze iminsi 2 gusa igiye hanze, imaze kugira abayirebye ku muyobora wa YouTube basaga ibihumbi 900,000 byabayirebye.
Nababwira iki mugerageze murebe ko amahirwe yabasekera mukegukana aka kayabo kari gutangwa n’umukire Davido.